Kuri uyu wa Mbere italiki ya 20 Nzeri 2021, nibwo urubanza rwari rumaze amezi arindwi rwa Paul Rusesabagina n’abo areganwa na bo ruzasomwa nyuma y’aho isomwa ryarwo ryari riteganyijwe ku ya 20 Kanama risubitswe.
Isomwa ry’uru rubanza ryari ryasubitswe kuko urukiko rwari rutararangiza kwandika urwo rubanza ruhuza abantu benshi kandi rukaba rugomba kwandikanwa ubushishozi.
Uru rubanza rwatumye Isi yose ihanga amaso ku Rwanda kubera uburyo Rusesabagina uregwa ibyaha by’iterabwoba, yaburanye ahakana, yafatwaga nk’intwari n’uburyo ki yageze mu Rwanda n’ubwenegihugu afite bw’u Bubiligi bwakomeje kumusaba ngo bumuburanishe ariko ntibikunde.
Uyu wari umuyobozi w’impuzamashyaka MRCD ari na yo yashinze umutwe witwaje intwaro wa FLN (Forces de Libération Nationale), we n’abo bareganwa bakurikiranweho ibyaha byakozwe n’uyu mutwe mu bitero wagabye mu majyepfo y’u RWanda hagati ya 2018 na 2019.
Ni ibitero byibasiye cyane cyane mu nkengero z’ishyamba rya Nyungwe mu Turere twa Nyaruguru na Nyamagabe, ndetse no mu Karere ka Rusizi, bitwara ubuzima bw’abantu basaga icyenda, abandi benshi barakomereka, imitungo irangizwa ndetse n’indi irasahurwa.
Yareganwaga n’abantu bagera muri 20 barimo uwari umuvugizi wa FLN, Callixte Nsabimana uzwi nka Sankara ndetse n’uwamusimbuye nyuma yo gufatwa, Herman Nsengimana.
Usibye Rusesabagina wasabiwe gufungwa burundu, Ubushinjacyaha bwasabiye n’abandi bareganwa ibihano bitandukanye, nka . Nsabimana Callixte wasabiwe gufungwa imyaka 25, mu gihe Herman Nsengimana yasabiwe igifungo cy’imyaka 20.



2 Responses
Kuri uyu wa Mbere nibwo Paul Rusesabagina amenya igihano ahabwa n’urukiko
Kubwanjye mbona urwanda ntakuri rugira Kuko ntagihe umuntu ufatwa bamuha uburenganzira bwe. Ahubwo babahimbira n’ibyaha batakoze urekuwe nabwo ndibamuhe ubwisanzure.bwe.
Kuri uyu wa Mbere nibwo Paul Rusesabagina amenya igihano ahabwa n’urukiko
Kubwanjye mbona urwanda ntakuri rugira Kuko ntagihe umuntu ufatwa bamuha uburenganzira bwe. Ahubwo babahimbira n’ibyaha batakoze urekuwe nabwo ndibamuhe ubwisanzure.bwe.