Umujyanama wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko afitiye impuhwe abafitiye urwango Perezida Paul Kagame; ashimangira ko kurwanya u Rwanda ayoboye binasobanuye kurwanya Uganda.
Ni mu butumwa uyu mujenerali w’inyenyeri enye yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitter.
Yagize ati: “Ndi Jenerali w’inyenyeri enye. Ibintu bike ku Isi ni byo ntigeze mbona, ariko mfitiye impuhwe n’abanga data wacu Jenerali Kagame. Kurwanya u Rwanda bisobanuye kurwanya Uganda.”
Gen. Muhoozi mu bundi butumwa yanditse kuri ruriya rubuga mbere yo kubusiba mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, yavuze ko asenga n’umutima we wose kugira ngo hatagira intambara ibaho, gusa avuga ko yumva ijwi rya nyakwigendera Fred Rwigema rimubwira ko atazigera aba Jenerali w’igihangange nka we mu gihe cyose atarwanirira Abanyarwanda n’abanya-Uganda.
Ati: “Ndasenga cyane kugira ngo hatabaho intambara. Nzi icyo intambara ivuze. Mu ntambara, nta gisirikare kica cyane kurusha UPDF/RDF. Ndumva ijwi rya Afande Rwigema rimbwira ko ntazigera mba igihangange nka we kugeza igihe nzarwanira n’Isi yose ku bw’abaturage bacu.”

Gen. Muhoozi mu butumwa bwe ntiyigeze avuga mu mazina abo yitsagaho.
Ubutumwa bwe cyakora cyo bwaje mu gihe ibintu bikomeje gusa n’ibiba bibi mu mubano w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho abanye-Congo by’umwihariko bamaze igihe bibasira Perezida Kagame bashinja gufasha umutwe wa M23.
Uretse u Rwanda rushinjwa gufasha uyu mutwe, abanye-Congo bamaze igihe banikoma Uganda na yo bashinja gufasha uriya mutwe; ibyo bavuga ko bishimangirwa n’amagambo y’umusirikare ukomeye nka Gen. Muhoozi.
Ni Muhoozi mu minsi yashize wagaragaje ko kurwanya M23 ari bibi cyane, bijyanye no kuba abarwanyi b’uyu mutwe baharanira uburenganzira bw’abaturage b’Abatutsi bo muri Congo bamaze igihe bahohoterwa.
Perezida Paul Kagame muri iki cyumweru ubwo yari amaze kwakira indahiro ya Minisitiri w’ubuzima ndetse n’iy’Umunyamabanga wa Leta muri iyo Minisiteri; yavuze ko atumva impamvu M23 ari yo ikomeje kuba ikibazo mu mitwe irenga 100 ikorera mu burasirazuba bwa Congo.
Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko kuba Congo ikomeje kwikoma u Rwanda irwitirira M23 biri mu mugambi w’ubutegetsi bw’i Kinshasa wo gushaka impamvu y’uko amatora ateganyijwe mu mwaka utaha yakwimurwa.
Ni amagambo yatumye abanye-Congo kugeza no kuri Minisitiri wabo w’Itumanaho bibasira Perezida Kagame, bakavuga ko nta masomo akwiye kwigisha Congo mu bijyanye na demukarasi.

14 Responses
Kurwanya u Rwanda bisobanuye kurwanya Uganda_Gen. Muhoozi
Uyu nawe amagambo ahora avuga sinyashira amakenga ! Guhoza president mumagambo bya burimunsi?! Reka ngabanye amagambo .ibikorwa byinshi

Afande Muhozi kwisonga mubakunda Fred bakanabigaragaza nuwo gushimwa kuba ushaka kuba Gen wigihangange nka Gen Fred nintambwe nziza ntakabuza uzabigeraho icyonzi cyo urugamba rwa Gen P Kagame + Gen K Muhozi = Victoir bidasubirwaho

Uyu muhungu wa museveni ni igicucu ni ikigoryi ni umusazi utazakira,uganda ivane ziriya mbwa kubutegetsi nubwo ziyita machine killings

Gen muhonzi ndamujimiye kuvugisha ukuri abaye perezada yacyemura byafrica

umujimije Ute? Gen Muhozi ni patriotism Kandi nawe ni nkatwe ntakunda agasuzuguro kabanyamahanga. naho Afande Fred aracyari Intwali yacu.

Amagambo ya Gen Muhoozi ateye emotion.Uganda& Rwanda turumwe uhereye noKumateka ya kera Imana ihe Umugisha Gen Muhoozi

NUMUGABO,L’HOMME QU’IL FAUT A LA PLACE.NUBUNDI AGAHENGE DUFITE NIMANA YA MUKOREYEMO AGAHUZA SE NA ONCLE WE.ABANDI BYABANANIYE.