DGPR

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwibuka 24: Uwimana Veronique warokotse jenoside abayeho mu buzima bushaririye

0

Uwimana Veronique w’imyaka 49 ni umubyeyi w’abana batatu utuye  mu Kagari ka Bwiza ,Umurenge wa Gatenga ,Akarere ka Kicukiro. Yarokotse jenoside yakorewe Abatutsi ndetse akaba afite n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA amaranye igihe cy’imyaka 18.

Mu nzu y’ibyumba bibiri bito, yicaye ku buriri,ubwo yagiranaga  ikiganiro na Bwiza.com kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Gicurasi 2018,uyu mubyeyi avuga ko nyuma ya jenoside yabayeho mu buzima bugoranye. Yatubwiye ko muri  jenoside yabuze nyina, mukuru we n’umwana yari yaribarutse bityo agasigara wenyine nyuma yo kurokokera ahitwa i Ndera mu mujyi wa Kigali.

Mu mvugo yuje agahinda n’ikiniga agira  ati: “Nyuma ya 1994 nakunze gukora ibintu by’ibiraka birimo ubuyede,ubufundi noneho nza kugira amahirwe ahantu nsengera baza kuvuga bati turabona ntaho ufite ho kuba, ibyiza twahagushakira. Icyo gihe bampaye ibihumbi ijana na mirongo inani ngura aka kazu mu mwaka wa 2000 n’ubwo katameze neza”.

Uwimana Veronique avuga ko nyuma yaho yaje kubura akazi agahangayika bikomeye.

ati: “Urabona ko atari ubuzima bworoshye,naje kubona umugiraneza ampa akazi ko kumucungira abakozi hagati ya 2001 na 2003 nkazajya ngura ibati rimwe uko mbonye udufaranga gusa nyuma kaje kurangira ndicara ndahangayika cyane”

Akomeza avuga ko mbere ikigega cy’ingoboka gifasha abacitse ku icumu (FARG  ) bamufashaga mu kwifuza nyuma biza guhagarara ubwo hazaga uburyo bw’ibyiciro by’ubudehe. Ariko akavuga ko kwishyurira abana, FARG itajya yishyurira abana bavutse nyuma ya Jenoside.

Amafaranga ibihumbi 20 ahembwa ku kwezi niyo atunze umuryango we.

Uwimana yatangarije Bwiza.com ko amafaranga ibihumbi 20 ahembwa buri kwezi mu kazi ko gukora amasuku ku nzu y’ubucuruzi  ariyo agura ibyangombwa byose umuryango we ukenera mu buzima bwa buri munsi nyuma yuko umugabo babyaranye abana yamutaye ndetse akanga no gufasha abana be babyaranye. Ikindi nuko uyu mubyeyi avuga ko mbere yagenerwaga inkunga y’ingoboka nyuma ikaza guhagara bitewe nuko imyaka ye afatwa nkugifite imbaraga bityo inkunga akaba atari mu bakwiye kuyigenerwa.

Ati : ”Mu gutunga umuryango, nkora akazi k’amasuku ku nyubako  iri hano hepfo (Kicukiro Centre). Gutunga abana ntibinyorohera,nkorera amafaranga ibihumbi 20 ,abana baba bakeneye kurya,kwambara kwishyurirwa amafaranga y’ishuri n’ibindi. Navuga ko babaho mu buryo bwo gupfundikanya”

Uwimana yongeraho ko nta bundi buryo bwo gutunga umuryango afite kandi ko amikoro ye atuma ahora mu madeni.

Ati: “Ni ukuvuga ngo iyo ayo mafaranga yaje (20,000frw) nishyura amadeni nkongera nkatangira bundi bushya.”

Uyu mubyeyi avuga ko bigoranye kwita ku buzima bwe  nk’umuntu ubana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA kubera ubukene.

“Kubaho ni Nyagasani,mfata imiti igabanya ubukana gusa ni imiti isaba kuba wariye neza,wahaze,ufite ingufu gusa njye ntibimbuza kuyifata, iyo mbonye amateke,ibijumba n’ibindi byose ndarya”.

Inzu Volonica abamo n’umuryango we kugeza ubu avuga ko akeneye ubufasha bwo gusakara bitewe nuko avirwa

Uwimana Veronique warokotse jenoside arashimira Umunyamakuru wa BBC,Venuste Nshimiyimana, avuga ko ariwe mugiraneza umufasha ubu

Venuste Nshimiyimana, ufashaubufasha uyu mubyeyi ariko bukaba budahagije bitewe nuko nawe afasha benshi mu mpfubyi n’abapfakazi

Uyu mubyeyi yatangarije Bwiza.com ko ashimira byimazeyo Umunyamakuru Nshimiyimana ku bw’ubufasha amuha mu bijyanye no kwishyurira abana be ishuri n’umuhate agira wo gukorera ubuvugizi abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe Abatutsi bityo akaba amufata nk’umuvandimwe.

Yagize ati :”  Nshimiyimana ni nk’umuvandimwe wanjye, dore nk’ejo bundi sinzi akabazo nagize maze ndamubwira  , anyumva vuba ati reka ngutere inkunga ube uhahiye abana. Ajya agira atya akambwira ati abana ntibave mu ishuri, akira amafaranga ubishyurire”

Uwimana akomeza asobanura ko kuba akomeza kuvuga ibigwi Nshimiyimana abiterwa n’uko asanga ari umuntu ukunda igihugu muri rusange.

Ati”Ni umugabo pe, ni ukuri akunda igihugu muri rusange, ajya agerageza kucyivuganira by’umwihariko abarokotse jenoside kugira ngo abakoze amahano bazabiryozwe”.

Avuga ku ibaruwa imuhumuriza Nshimiyimana yamwandikiye muri ibi bihe u Rwanda n’Isi yose bibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi, Uwimana yabwiye Bwiza.com ko iyi baruwa yamwibukije  igikorwa cyiza Nshimiyimana yakoze ubwo yarokoraga bamwe mu bana muri Eto Kicukiro mu gihe cya Jenoside muw’ 1994.

Ati “Njyewe yarantunguye ubwo yanyandikiraga, abantu bagiye babimbaza nkababwira ko tuziranye kuva kera.Yambaye hafi cyane nyuma ya jenoside gusa iyi baruwa by’umwihariko yanyibukije igikorwa yakoze ubwo yarokoraga abana bari bafite passport (ibyangombwa by’inzira) barimo abo kwa Secyugu (Alain na Claude) kimwe ,n’uwitwa Toussaint bo kwa Ryeze ubu baba mu Bufaransa ndetse n’abandi. Nabo mubabajije bakwitangira ubuhamya.Yarababwiye ngo baryame mu muhanda  maze birangira Abasirikare b’Ababiligi babatwaye bararokoka”.

Ibaruwa yandikiwe uwacitse ku icumu muri iki gihe cyo kwibuka kunshuro ya 24

 

Bwiza.com yahamagaye  Nshimiyimana imubaza ku bufasha agenera Uwimana cyane cyane kugirango abana bashobore kwiga adusubiza muri aya magambo:

“ Hambere iyo nohererezaga Mama amafaranga yo kumutunga, yakuragah0 make akayegenera abana batishoboye ngo bajye kwiga nta nzara kandi bambaye neza. Uko Mama agenda asaza arambwira ati ujye uyajyenera abayakeneye bashobore kwiga.

“ Biranshimisha cyane iyo abana ba Veronica banyandikiye, bakanyoherereza udufoto bavuye kwiga, umukuru we  yavuze ko ashaka kuzaba umunyamakuru”.

“ Uburezi niyo ntwaro y’ibanze yo kwiteza imbere”.

Venuste Nshimiyimana ni umwe mu banyanyamakuru bakuru b’Igitangazamakuru Mpuzamahanga cya BBC. Avuka mu Karere ka Huye i Nyumba,  mbere ya jenoside akaba yari atuye ku Kicukiro mu mujyi wa Kigali.

Veronique Uwimana akeneye ubufasha

Madame Uwimana  nubwo bwose abaye mu buzima bukarishye, abayeho gipfura.  Arya duke, akoza akarenge nka ka kanyamanza. Uwimana arashimira Leta kuri byinshi yamufashije gusa agasaba ubuyobozi ko bwamufasha kwishyura amafaranga y’ishuri y’abana be babiri biga mashuri yisumbuye kuko kugeza na n’ubu afitiye amadeni ibigo by’amashuri bigaho bitewe nuko umugabo babyaranye ntacyo yigeze abafasha ndetse atabikozwa.

Yagize ati“Icyo nasaba ni uko abana banjye bahabwa uburyo bwo kwiga kuko nibarangiza kwiga nabo bazatanga umusanzu wabo,baruhure Leta”.

Mu butumwa atanga ku barokotse jenoside,Uwimana yavuze ko abasaba kwihangana bagakomera kuko igihugu cyibazirikana,kibakunda ndetse anasaba abagize uruhare muri jenoside kugira ubutwari buvuye ku mutima bakemera bagasaba imbabazi binyuze mu kwegera abo bahemukiye.

Ibyo twabonye nuko Umwimana Veronique atuye mu nzu nto y’infungane, ariko nkuko twabitangarijwe na  Nshimiyimana, ngo Umutima we n’ingoro nzima.

Twiyemeje kwifatanya n’abiteguye gufasha Veronique Uwimana.

Bwiza .com ivuye gusura Uwimana ku Kicukiro, ikareba ukuntu abayeho, yiyemeje gushyiraho akagega ko gutegura inkunga yihutirwa no kwunaginira abasanzwe bamufasha. Ikagega twise UWIMANA FUNDS,  Bwiza-com ishyizemo amafaranga y’ikubitiro, 50.000 Frw kugirango uyu mubyeyi yubakirwe anabashe kwishyurira abana.

Nufite ijana aritange, rwose mumenye ko: Every Little Helps”.

Tanga igitekerezo cyawe

Your email address will not be published.