Kwibuka 27: Perezida Gianni Infantino yafashe mu mugongo Abanyarwanda

Sangiza iyi nkuru

Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi FIFA, Gianni Infantino, yafashe mu mugongo Abanyarwanda mu gihe bibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu ibaruwa Infantino yandikiye perezida wa FERWAFA, (Rtd) Brig Gen Sekamana Jean Dmascène, yagize ati: “Uyu munsi abantu benshi hirya no hino ku Isi barazirikana umunsi mpuzamahanga wo Kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatusti mu Rwanda mu 1994.”

“Mu izina rya FIFA n’inshuti zanyu mu muryango mpuzamahanga w’umupira w’amaguru, turashaka kugaragaza bituvuye ku mutima ko twifatanyije namwe mu kwibuka Jenoside ku nshuro ya 27.”

“Ni igihe cyo kwibuka abarenga miliyoni bishwe, tukemeza ko aya makuba atazigera yibagirana kandi ko atazigera yongera kubaho ukundi, nidufatanya tuzubaka ejo hazaza heza.”

Yasoje agira ati: “mbifurije gukomera no guhirwa mu iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, nshuti perezida tuzongere tubonane vuba.”

Perezida wa FIFA yagaragaje ko yifatanyije n’Abanyarwanda mu kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma y’amakipe ya PSG na Arsenal yatambukije ubutumwa bufata mu mugongo Abanyarwanda ejo ku wa Gatatu.

FERWAFA yashimiye FIFA na perezida Infatino kuba bagaragaje ko bifatanyije n’u Rwanda muri ibi bihe bikomeye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *