Kwibuka tubikuramo imbaraga zo guca intege uwashaka gusubiza Igihugu cyacu mu mateka mabi- Hon. Uwimanimpaye

Sangiza iyi nkuru

Ubwo yifatanyaga n’abaturage bo mu karere ka Nyagatare mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 jenoside yakorewe Abatutsi, Hon.  Uwimanimpaye Jeanne D’Arc, yavuze ko kwibuka bivamo imbaraga zo guca intege uwo ariwe wese washaka gusubiza u Rwanda mu mateka mabi.

Ni umuhango wabaye ku Cyumweru tariki ya 7 Mata 2019, u Rwanda n’Isi yose bibuka ku nshuro ya 25 jenoside yakorewe Abatutsi. Mu Karere ka Nyagatare, mu Murenge wa Matimba, abaturage bafatanyije n’abayobozi bakaba bibutse ndetse banunamira abazize jenoside bashyinguye mu rwibutso rwa Rwentanga.

Mu kiganiro yabagajejeho, Hon Uwimanimpaye, yababwiye ko Kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi ari inshingano za buri Munyarwanda ndetse ko ariho hava imbaraga ziganisha ku bwiyunge no guharanira kuba umwe.

Yagize ati “Kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi ni inshingano zacu nk’Abanyarwanda kuko dukuramo imbaraga zidufasha mu nzira ndende dufite yo kwiyunga no kuba umwe kugira ngo tubashe kwiyubakira u Rwanda. Hakenewe imbaraga zanjye n’izawe mu kubaka Igihugu”.

Uretse izi mbaraga, yakomeje avuga ko ari naho hakurwa izo kurwanya uwo ariwe wese washaka gusubiza igihugu muri ayo mateka mabi, ati “Kwibuka tubikuramo imbaraga zo gusigasira Igihugu cyacu n’izo guca intege undi wese washaka gusubiza Igihugu cyacu mu mateka mabi nk’aya jenoside yakorewe abatutsi”.

Arashimira Perezida Paul Kagame wayoboye urugamba rwo kubohora Igihugu no guhagarika jenoside yakorewe abatutsi, akavuga ko n’ubwo ntacyo umuntu yakora ngo agarure abo igihugu cyabuze, ariko ko kwibuka bituma ‘tubazirikana tukanabasubiza agaciro bambuwe’.

Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare, Mushabe D. Claudian avuga ko mu gihe hibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi, ariho hava imbaraga zo gukomeza abayirokotse mu bihe bikibagoye no guharanira kwiyubaka.

Meya
Meya Mushabe D. Claudian

Ati “Mu gihe turi Kwibuka25 jenoside yakorewe abatutsi, dukwiye kubikuramo imbaraga zo gukomeza abayirokotse mu bihe bikibagoye no guharanira kwiyubaka, tureba aho tuvuye n’aho tugeze kugira ngo tumenye ibisabwa aho tugamije kugera no kubaka Igihugu”.

urug
Abayobozi bifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Nyagatare mu rugendo rwo Kwibuka25. ruva mu Mujyi wa Nyagatare berekeza ku biro by’Akarere

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *