Kenya: Umugore wari wabyaye abana batanu yitabye Imana

  Umugore wo mu gihugu cya Kenya witwa Eveline Namukhula yitabye Imana nyuma yo kumara hafi ukwezi abyaye abana batanu batagejeje igihe cyo kuvuka. Abayobozi gakondo bo mu bwoko uyu mugore akomokamo ,bamusabaga kwica impinja eshatu muri eshanu kuko mu muco wabo kubyara abana batanu icyarimwe babifata nk’ubukunguzi. Gusa uyu mubyeyi yari yanze kubica. Uyu […]

FERWABA yatangaje abanyamuryango bamaze kumenyekana bazize Jenoside yakorewe Abatutsi 1994

  Tariki ya 7 Mata 2019, Abanyarwanda batangiye icyumweru cy’icyunamo n’ iminsi ijana yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 ku nshuro ya 25. Aho abanyarwanda bibuka abasaga miliyoni bazize Jenoside mu gihe cy’iminsi ijana. Jenoside yakorewe Abatutsi yageze no mu mikino itandukanye . Abakunzi ba siporo by’umwihariko umukino w’intoki wa Basketball nawo watakaje abanyamuryango benshi […]

Uganda igomba gushaka abari bashimuse umukerarugendo w’Umunyamerika- Donald Trump

Perezida wa Leta zunze ubumwe z’America, Donald Trump, yashimiye Leta ya Uganda igikorwa cyo kurokora umukerarugendo w’Umunyamerika, Kimbley Sue, wari washimutiwe muri pariki yitiriwe umwamikazi Elizabeth n’umwe mu bayobora ba mukerarugendo wari umutwaye, Jean Paul Mirenge. Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yavuze ko yishimiye gutangaza ko uwo mukerarugendo n’uwari umutwaye bari bashimutiwe […]

#kwibuka25: Umuganga yavuze ko yishimiye ibikorwa bya Habyarimana Juvenal atabwa muri yombi.

Ku wa 7 Mata mu murenge wa Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge, umuganga wahoze akorera ibitaro bya CHUB ari mu maboko y’ubugenzacyaha nyuma y’aho yihaye umwanya akavuga ko tariki ya 7 Mata imushimisha, akongeraho ko yishimiye ibikorwa bya Habyarimana Juvenal. Uyu muganga w’imyaka 44, yafashe umwanya asobanura ‘Impinduramatwara ya MRND’ yifashishije Imbwirwaruhame Habyarimana Juvenal yigeze […]

Kicukiro: Polisi yafashe uwamburaga abaturage yiyita umupolisi

Uwitwa Mutabazi Tonny w’imyaka 29 niwe wafatiwe mu gikorwa cya Polisi cyo kumufata nyuma y’amakuru yari amaze iminsi atangwa n’abaturage ko agenda abaka amafaranga abizeza ko ari umupolisi kandi ko azabafasha kubona ibyangombwa birimo uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga. Ntiharamenyekana umubare w’abantu yari amaze kwambura ibyabo n’umubare w’amafaranga yari amaze kubambura, gusa mu   rugo rw’uyu musore  […]

Sinzongera kwihanganira ko inshuti za Martin Fayulu zishishikariza Abanyekongo urwango rushingiye ku moko – Tshisekedi

“ Sinzongera kwihanganira ko inshuti za Martin Fayulu zishishikariza Abanyekongo urwango rushingiye ku moko ,” ibi byatangajwe na Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kuwa Gatandatu ushize mu kiganiro yagiranye n’Abanyekongo baba muri Amerika no muri Canada ubwo yasozaga uruzinduko rw’akazi yari yagiriye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Mu gihe kirenga isaha ho […]

Bazeye na Abega bari abayobozi muri FDLR bagejejwe mu rukiko bwa mbere

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 8 Mata 2019, nibwo abayobozi babiri bo mu mutwe wa FDLR urwanya Leta y’u Rwanda bagejejwe mu rukiko rw’ibanze rwa Kacyiru, mu Mujyi wa Kigali, ku nshuro ya mbere, baregwa ibyaha birimo iterabwoba. Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buvuga ko Nkaka Ignace uzwi ku izina rya La Forge Bazeye  na Nsekanabo […]

Kicukiro: Madamu J.Kagame yafunguye ku mugaragaro igice cya mbere cy'Ubusitani bw’Urwibutso

Umufasha wa Perezida wa Repubulika, Madamu Jeannette Kagame, kuri uyu wa Mbere tariki ya 8 Mata 2019, yafunguye ku mugaragaro igice cya mbere cy’Ubusitani bw’Urwibutso (Jardin de la Mémoire) bwubatswe ku rwibutso rwa Nyanza, mu Karere ka Kicukiro, Umujyi wa Kigali. Madamu Jeannette Kagame yavuze ko ubu busitani bufite igisobanuro cy’amateka yabereye aho buri mu […]

Mageragere: Ufite ingengabitekerezo ya jenoside agereranywa n’uwamize uburozi akaba adashaka kuburuka

Abafungiye muri gereza ya Mageragere iri mu Karere ka Nyarugenge, Umujyi wa Kigali, bahereye ku rubyiruko ruyifungiyemo n’urundi ruri hirya no hino mu gihugu, bararukangurira kuyigendera kure. Bamwe bavuga ko bitangaje kubona umwana w’imyaka nka 22 afite ingengabitekerezo ya janoside, mu gihe yavutse n’iyo jenoside yararangiye. Abayifite bagereranywa n’uwamize uburozi akaba yanga kuburuka. Nyirandegeya ni […]

Ntacyananira u Rwanda iyo ndebye aho rwavuye- Amb. Mugambage

Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Rtd. Maj. Gen. Frank Mugambage atangaza ko abona u Rwanda ntacyarunanira ashingiye ku nzira y’inzitane rwanyuzemo kugira ngo rwiyubake nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ibi Amb. Mugambage yabitangarijhe mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi wabereye muri Kaminuza ya Makerere mu gihugu cya Uganda. […]

Burundi: Abantu bitwaje intwaro bateye ibirindiro bya polisi

Mu ijoro ryo kuwa Gatandatu ushize, ahagana saa tanu igitero cy’abitwaje intwaro cyagabwe kuri station ya polisi iherereye muri Komini Gihanga, mu Ntara ya Bubanza, mu burengerazuba bw’u Burundi. Ni igitero bivugwa ko cyagabwe n’abantu bari baturutse mu ishyamba rya Rukoko nk’uko SosMedias dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga. Amakuru aturuka mu baturage batuye aha, aravuga […]

#Kwibuka25: Ubutumwa Perezida Kagame yagejeje ku Banyarwanda – Amafoto, Video

Ku munsi wa mbere wo gutangiza icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Perezida wa Repubulika yagejeje  ubutumwa ku Banyarwanda n’Isi yose muri Kigali Convention Center, ku Kimihurura. Hari n’amafoto yatanze uyu munsi dukesha urubuga rwa Flikr rw’Umukuru w’Igihugu n’amashusho y’iyi mbwirwaruhame: “Mbanje kubashimira mwese. Ku munsi nk’uyu nguyu, amagambo yo […]

Kwibuka25: Gutangira icyumweru cy’icyunamo hirya no hino mu Turere

Buri mwaka, kuva ku itariki ya 7 Mata, Abanyarwanda ndetse n’inshuti z’u Rwanda batangira icyumweru cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 gikurikirwa n’ibindi bikorwa byo Kwibuka mu gihe cy’iminsi ijana. Ni muri urwo rwego ku  cyumweru tariki ya 7 Mata 2019, Abanyarwanda mu Midugudu yose hirya no hino mu Turere twose tw’Igihugu […]

Ntabwo naje hano muri Amerika kubonana na Donald Trump- Perezida Tshisekedi

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi yasoje ku wa Gatandatu tariki ya 6 Mata 2019, urugendo yakoreraga muri Leta Zunze Ubumwe za Ameriaka. Yatangarije itangazamakuru ko atagendereye iki gihugu kugira ngo abonane na Perezida wacyo, ahubwo ko yari agamije gukomeza umubano hagati y’ibihugu byombi. Mu kiganiro Perezida Tshisekedi yagiranye n’itangazamakuru muri Amerika […]

USA: Minisitiri w’umutekano yeguye ku mirimo ye

Umunyamabanga wa leta ushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Kirstjen Nielsen yeguye ku mirimo ye nyuma y’umwaka n’amezi ane yari amaze kuri uyu mwanya. Mu butumwa yanyujije kuri twitter kuri iki Cyumweru, Perezida Donald Trump yatangaje ko Nielsen yavuye ku mirimo ye, amushimira ibyo yabashije gukora. Nubwo atatangaje icyatumye yitandukanya […]