“ Sinzongera kwihanganira ko inshuti za Martin Fayulu zishishikariza Abanyekongo urwango rushingiye ku moko ,” ibi byatangajwe na Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kuwa Gatandatu ushize mu kiganiro yagiranye n’Abanyekongo baba muri Amerika no muri Canada ubwo yasozaga uruzinduko rw’akazi yari yagiriye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu gihe kirenga isaha ho gato, ikiganiro Perezida Tshisekedi yagiranye n’Abanyekongo baba muri Amerika byagiye bizenguruka ku bibazo byinshi birimo gahunda y’Iminsi 100, imibanire n’ihuriro rya Perezida kabila, FCC, gahunda y’ubukungu n’imibanire ndetse no kugaruka mu gihugu kw’abaturage bari hanze.
Ku kijyanye n’ubutumwa bw’urwango rushingiye ku moko bwumvikanye ndetse bukamaganwa muri iyi minsi ishize, Perezida Felix Tshisekedi yasubije akomeje ko atazongera kubyemera.
Yagize ati: “ Sinzongera kwihanganira ko inshuti za Martin Fayulu zishishikariza Abanyekongo urwango rushingiye ku moko ”.

Ku itariki 05 Gashyantare, ihuriro LAMUKA rya Martin Fayulu, ryari ryamaganye ubutumwa bw’urwango rushingiye ku moko burwanya Tshisekedi mu nama Fayulu yagiriye ahitwa Sainte Therese I Kinshasa nk’uko iyi nkuru dukesha 7sur7.cd ikomeza ivuga.
Mu ruzinduko rw’iminsi itatu yagiriye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Perezida Felix Tshisekedi yagiranye ibiganiro n’abayobozi batandukanye barimo Umunyamabanga wa Leta, Mike Pompeo.


