Perezida wa Leta zunze ubumwe z’America, Donald Trump, yashimiye Leta ya Uganda igikorwa cyo kurokora umukerarugendo w’Umunyamerika, Kimbley Sue, wari washimutiwe muri pariki yitiriwe umwamikazi Elizabeth n’umwe mu bayobora ba mukerarugendo wari umutwaye, Jean Paul Mirenge.
Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yavuze ko yishimiye gutangaza ko uwo mukerarugendo n’uwari umutwaye bari bashimutiwe muri Uganda barekuwe.
Mu gihe uyu munsi Perezida Muzeveni yijeje abakerarugendo ko mu gihugu cye hari umutekano, Donald Trump, mu bundi butumwa yashize ku rukuta rwe rwa Twitter yavuze ko mbere y’uko abantu bumva ko hari umutekano, Uganda igomba gushaka abari bashimuse uwo mukerarugendo.
Ati: “Mbere y’uko abantu bumva ko muri Uganda hari umutekano ngo baze, Uganda igomba gushaka abari bashimuse uyu mukerarugendo w’Umunyamerika n’uwari umuyoboye ikabashyikiriza ubutabera kandi vuba”
Umuryango wa Sue wari umaze iminsi ushinja Leta y’Amerika kwanga kwishyura $500 000, asaga miliyoni 445 z’Amanyarwanda ngo abari bashimuse Kimbley na Mirenge basabaga abo bombi kugira ngo barekurwe, gusa bakaba bararekuwe ku cyumweru, ku wa 07 Mata hatazwe 20, 000$(hafi miliyoni 19 z’Amanyarwanda) yishyuwe n’umuryango w’uwo mukerarugendo nk’uko umwe mu bayobozi ba Uganda yabibwiye Chimp Reports.
Kugurana bikaba byarabereye ku mupaka wa Uganda na Congo kuwa 7 Mata 2019.
Umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe za America, Pompeo yavuze ko badashobora gutanga amafaranga ngo barekurwe.
Ati: ” Mwibuke ko kwishyura abagizi ba nabi cyangwa agatsiko k’iterabwoba amafaranga ayo ariyo yose byatuma barushaho gushimuta abaturage bacu.’’
Yongereyeho ko n’ubwo yaba ari amafaranga make yakwishyurwa itsinda muri Afrika bishobora gutuma hicwa cyangwa hafatwa ibindi bihumbi by’Abanyamerika cyangwa abaturage bo mu bindi bihugu baba muri ako gace.
Bizumuremyi Patrick@bwiza.com


