gkjq8a_weaajdhn.jpg

Kwibuka30: Ibikorwa byo kwibuka byatangirijwe ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame bacanye urumuri rw’icyizere kuri iki Cyumweru, itariki 7 Mata 2024, ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, ahatangirijwe icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

gkjq8a_weaajdhn.jpg

Iki gikorwa cyabanjirijwe no gushyira indabo ku mva zishyinguyemo Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994, igikorwa cyitabiriwe n’abakuru b’igihugu na za guverinoma batandukanye bari mu Rwanda.

d70c460044c879614fa716d0d2c9e2-2.jpg

Uru rumuri rugaragaza ko u Rwanda rufite icyizere cyo gukomeza kubaho mu myaka myinshi iri imbere

gkix-9kxeaan0ry.jpg

Abahagarariye ibihugu n’Imiryango Mpuzamahanga, baje kwifatanya n’u Rwanda mu bikorwa byo gutangiza Kwibuka ku nshuro ya 30, bunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi baruhukiye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi.

gkiyajdxoaavazb.jpg

Abayobozi bunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi barimo Visi Perezida wa Kenya, Rigathi Gachagua; Visi Perezida wa Uganda, Jessica Alupo; Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland n’Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo.

gkiyagewcaa5bqn.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *