Kwiheba, umujinya n’agahinda mu bacuruzi b’Abarundi nyuma yo kubuzwa gucuruza imyaka mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Kwiheba, umujinya, n’agahinda nibyo biri mu bacuruzi b’Abarundi nyuma y’icyemezo giherutse gutangazwa na visi perezida wa kabiri w’u Burundi kibuza kongera gucuruza ibiribwa mu Rwanda.

Ubwo yasuraga Komini Rugombo mu Ntara ya Cibitoke kuwa 30 Nyakanga, visi perezida wa kabiri, Joseph Butore, yatangaje ko ari icyemezo cya guverinoma hagamijwe kurinda umusaruro w’igihugu. Iki cyemezo ariko kikaba kitarashimishije abaturage bari bamenyereye kugurisha umusaruro wabo mu Rwanda no muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu isoko rya Rugombo kimwe n’irya Cibitoke, abacuruzi bavuga ko nta bakiriya bafite. Itomati zabo, ibitunguru, beterave, intoryi n’izindi mboga, bitakigurwa ngo zikaba zibaboreraho kubera iki cyemezo.

IMG-20160803-WA0022

Usibye abacuruzi, n’abahinzi ngo bararira ayo kwarika. Uwitwa Thomas Nzeyimana, uri mu kigero cy’imyaka 60 akaba ari umubyeyi w’abana batandatu, avuga ko ari guhomba cyane kuko ngo mbere y’uko iki cyemezo gifatwa yoherezaga umusaruro we mu Rwanda kandi akabona amafaranga menshi.

Ku mupaka wa Ruhwa nk’uko iyi nkuru dukesha ikinyamakuru Iwacu cyo mu Burundi ikomeza ivuga, urujya n’uruza rw’abacuruzi rwaragabanyutse. Abacuruzi b’Abarundi kimwe n’Abanyarwanda bakaba bavuga ko nyuma y’iki cyemezo ubuhahirane bw’ibyo kurya bwaragabanyutse cyane nubwo ngo Abanyarwanda bo bakomeza kohereza umusaruro wabo hanze.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Ikibazo cyo kuzishyura inguzanyo za banki mu bacuruzi b’Abarundi

Aba bacuruzi bo mu Burundi kugeza ubu bavuga ko batazi icyo bazakora ngo bishyure izo nguzanyo n’iki cyemezo cyafashwe kigahagarika ibikorwa byabo byose.

Aba barasaba ubuyobozi kongera gusubiramo iki cyemezo kugirango nabo babashe kwita ku miryango yabo. Guverineri w’Intara ya Cibitoke ariko we akaba abwira aba baturage ko bagomba gucuruza ibyo kurya byabo mu gihugu imbere aho kubyohereza mu Rwanda.

Uyu muyobozi avuga ko iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo kurinda isesagura ry’ibiribwa mu nyungu z’abaturage b’u Burundi babikeneye. Ku rundi ruhande, yibukije igipolisi n’abandi bayobozi kuba maso bakamenya neza ko nta biribwa byoherezwa mu Rwanda, aho yavuze ko abacuruzi bazarenga kuri iki cyemezo bazafatirwa ibihano.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *