Umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ubuzima, Dr. Patrick Ndimubanzi aravuga ko kureka Ikigo cy’igihugu cy’ubwishingizi (RSSB) kigacunga ibijyanye na mutuelle de santé bitazabangamira imitengirwe ya serivisi z’ubuvuzi mu bigo nderabuzima.
Dr Ndimubanzi yagize ati: “Nta cyahindutse mu bijyanye no gutanga serivisi z’ubuvuzi. Ufite ikarita ya mutuelle azakomeza kuvurwa, kubona imiti n’imbangukiragutabara igihe ikenewe” .
Mu kiganiro aherutse kugirana na radio y’igihugu, umunyamabanga wa leta yavuze ko kwimurira ibijyanye na mutuelle muri RSSB atari icyemezo cyahutiweho ahubwo ari ibintu byizweho mu gihe kirenga umwaka.

Dr Ndimubanzi ahubwo akaba avuga ko kohereza ibya mutuelle muri RSSB byafashije kumenya ibibazo byagiye bigaragara mu micungire y’imisanzu.
Ibi byanashimangiwe na minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Francis Kaboneka watangaje ko ikibazo cy’imicungire y’imisanzu cyagaragajwe hakaba hari gushyirwa mu buryo ibijyanye n’imitangire ya serivisi n’imisanzu.
Minisitiri kaboneka akaba yaravuze ko ibibazo byo gukorera mu mucyo byazamurwaga no kuba utanga serivisi ari nawe wakiraga imisanzu ariko bikaba byaratandukanyijwe.
Ku kibazo cyo kuba kwandikisha mutuelle byaragoranaga, minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yavuze ko kwandikisha mutuelle nabyo byimuriwe mu tugari kandi bikaba biri gutanga umusaruro.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Iki cyemezo kandi kikaba cyaranishimiwe n’abaturage bavuga ko bitakiri ngombwa kumara umunsi wose ku murongo utegereje kwandikisha bigatuma n’imirimo yabo ipfa.
Ubwisungane mu kwivuza bumaze kugirirwa icyizere mu korohereza abaturage kubona serivisi z’ubuvuzi, aho umuntu ufite iyi karita abasha kuvurwa ahereye ku mafaranga 200 y’u Rwanda atageze no ku gice cy’idorali.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


