Tariki ya 7 Gashyantare 2020 ni bwo BBC, ishami ry’Igifaransa rifite icyicaro muri Senegal yirukanye umunyamakuru w’Umukongomani, Jacques Matand Diyambi, azira ibiganiro yagiranye n’umwanditsi w’umushakashatsi Charles Onana, nyir’igitabo ‘Rwanda: Ukuri kuri Operasiyo Turquoise’ yanditse mu rurimi rw’Igifaransa. Uyu mwanditsi afatwa nk’umuhakanyi wa jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Iki cyemezo cyishimiwe n’umuryango uharanira inyungu z’abarokotse jenoside, IBUKA, nk’uko byatangajwe n’umunyamabanga, Naphtali Ahishakiye.
Uyu yagize ati: “Ni ikintu nka IBUKA dushima, mu by’ukuri ntabwo urugamba rwo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ari urw’abayirokotse gusa ahubwo ni urw’ibigo byose byaba ibya Leta na sosiyete sivile ndetse n’itangazamakuru rikabikora kandi ryo rigira umwihariko ko ari imboni ya rubanda.
Yakomeje agira ati: “Ibyo BBC yakoze yirukana Diyambi byerekana ko irimo ihindura imitekerereze n’imikorere kandi ni ibintu bizaca intege n’ikindi kinyamakuru cyashaka guha urubuga abapfobya cyangwa bagahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.”
BBC yirukanye Jacques Matand imuhora kubogama muri ibi biganiro yagiranye na Charles Onana mu Gushyingo 2019, bihabanye n’amahame y’igitangazamakuru ndetse n’umwuga w’itangazamakuru muri rusange.Ibi byose ngo yabikoze adasabye uburenganzira.
Muri bamwe mu Bakongomani, kwirukanwa kwa Jacques Matand kwakuruye umwuka mubi kuko hari abavuga ko kubikora babitewe n’igitutu bashyizweho n’u Rwanda. Bafata uyu munyamakuru nk’uwarenganye, ndetse barasaba ko yasubizwa ku kazi. Ibitekerezo byinshi ku iyirukanwa rye bigaragara kuri # Tag iri kuri Twitter ya #JacquesMatand.
Twanyuze no mu binyamakuru byo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, dusanga Actualite.cd yanditse kuri iyi ngingo. Aha umuhuzabikorwa wa sosiyete sivile yitwa Nouvelle Société Civile Congolaise (NSCC), Jonas Tshiombela utemera icyemezo BBC yafashe arasaba guverinoma y’iki gihugu kubyamagana ndetse byaba na ngombwa igafunga ishami ryayo riri iwabo.
Ati: “Ubutumwa bwatambutse mu Gushyingo 2019 ndetse no kwirukanwa gushingiye ku marangamutima kwabaye, ni ibintu bidasobanutse. Guverinoma ya Congo igomba kwamagana BBC ndetse ikayifungira imiryango ku butaka bwacu.”
Igitekerezo cya Jonas Tshiombela gihuye n’ibindi biri kuri Twitter, aho uwitwa Renegade Giana, Jiordath Tshibs, Ralph Ntwari n’abandi basaba ko uyu munyamakuru yasubizwa ku kazi.
Hari n’abandi bagiye batangaza amagambo ya ‘Balkanization’ ku Rwanda mu minsi ishize, mu rwego rwo kwerekana ko u Rwanda rwabigizemo uruhare. Aba bamagana BBC bakoze urubuga change.org ruri kuberaho itora risaba iki kinyamakuru gusubiza Jacques Matand ku kazi. Ubwo twateguraga iyi nkuru, abantu 3,300 bari bamaze gusinya ko agaruka.
Igitabo Charles Onana cyateje umwuka mubi gifite amapaji 688, kikaba gishingiye ku bushakashatsi yavuze ko yakoze. Kivuga ko ingabo zabohoye u Rwanda (RPA) zavuze ibinyoma ku mateka ya Operasiyo Turquoise, aho hari aho yageze avuga ko izi ngabo zanze ko amahanga azifasha mu gikorwa cyo gutabara Abatutsi bicwaga.
Ibi si ko bimeze ku ruhande rw’u Rwanda kuko ruvuga ko Ubufaransa bwohereje ingabo zabwo muri ‘Zone Turquoise’ muri operasiyo igamije gukomeza gutsemba Abatutsi no gufasha Leta yariho muri icyo gihe.

4 Responses
Kwirukanwa kwa Jacques Matand kwakuruye umwuka mubi muri Congo, IBUKA ishimira BBC
Abo bahezanguni barabeshya ntacyo bazatwara u Rwanda kuko rufite Umuyobozi Ukwiye kandi Akaba Rudasumbwa mu miyoborere myiza ishyize Ubumwe n Ubwiyunge Ku isonga,abashidikanya Afurika n isi bizabasobaburire
Gusa iyo imbwa igukankamiye shebuja biba ngombwa ko ayitureza
Hano igihe kirageze ngo ibihugu n imiryango bikoresha abantu nk uyu munyamakuru BBC yeretse umuryango kubera kuba Rukerikibaye no kurira atazi uwapfuye,bave mu makinamico bigaragarize u Rwanda n isi aho bihagaze muri Politiki yabyo aho kuruma bihuha

Jacques aravuga ubusa
Niba nta bamushyigikiye
Nibatwereke aho bahagaze
Kuko u Rwanda rwo kurusebya ntibizabahira kuko Ruyobowe na Rudasumbwa mu kunga no kubanya Abanyarwanda
Afurika n isi yose ni Abahamya babyo