Ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ yegukanye inota rya mbere mu ijonjora ryo gushaka itike y’igikombe cya Afurika kizabera muri Cameroon muri 2021, nyuma yo kujya kunganyiriza na Cape-Vert i Praia 0-0.
Hari mu mukino wa gatatu wo mu tsinda F Mashami n’abasore be bari bihayemo intego yo gutsinda, byaba bibi bakawunganya.
Igice cya mbere cy’umukino cyaranzwe n’umukino wakinirwaga hagati mu kibuga ku mpande zombi, n’uburyo bugera muri butatu ku ruhande rwa Cape-Vert.
Uburyo bukomeye ku ruhande rw’Amavubi bwabonetse mu ntangiriro z’igice cya kabiri cy’umukino, ubwo Haruna Niyonzima yahinduriraga Meddie Kagere umupira imbere y’izamu akananirwa kuwushyira mu rucundura.
Umukinnyi witwaye neza ku ruhande rw’Ikipe y’igihugu Amavubi kurusha abandi ni umuzamu Kwizera Olivier wakuyemo imipira myinshi y’abasore ba Cape-Vert yashoboraga kubyara ibitego mu gice cya kabiri cy’umukino, na cyane ko Amavubi yotswaga igitutu buri mwanya.
Kunganya uyu mukino byatumye Amavubi agira inota rimwe mu mikino itatu amaze gukina, mu gihe Cape-Vert yagumye ku mwanya wa gatatu mu tsinda F n’amanota atatu.
Ikipe y’igihugu ya Cameroon ni yo ikomeje kuyobora itsinda n’amanota arindwi, nyuma yo kunyagira Mozambique ibitego 4-1.
Amavubi azagaruka mu kibuga ku wa 17 Ugushyingo, ahura na Cape-Vert mu mukino wo kwishyura uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

2 Responses
Kwizera Olivier afashije Amavubi kuvana inota muri Cap-Vert
Yewee, nabonye amavubi tugifite ibibazo byo kugarira no gusatira pee, uziko KWIZERA yavanyemo imipira nak 15 yarikuvamo ibitego, ocaasion mwizamu zikaba ebyiri zamavubi, MASHAMI ntabwo akwiye gushima abakinnyi ahubwo biminjiremo agafu, naho ubundi urwishe yanka ruracyayirimo