Kylian Mbappé yasinyiye Real Madrid kuri make

Sangiza iyi nkuru

Umufaransa Kylian Mbappé yasinyiye Real Madrid amasezerano yo kuyikinira mu myaka itanu iri imbere, nk’uko amakuru aturuka muri Espagne abivuga.

Ni nyuma y’iminsi mike uyu musore amenyesheje PSG asanzwe akinira ko mu mpeshyi y’uyu mwaka azatandukana na yo.

Ikinyamakuru Marca cyanditse ko mu byumweru bibiri bishize ari bwo Mbappé yasinye muri Real Madrid.

Ni nyuma yo kumwemerera umushahara uruta uwa Jude Bellingham na Vinicius Jr bahembwa menshi muri iriya kipe y’i Madrid (buri umwe ahembwa arenga Frw miliyari 20 ku mwaka).

Amakuru cyakora avuga ko Mbappé yemereye Real Madrid kumuhemba umushahara w’amafaranga make ugereranyije n’ayo PSG yamuhembaga.

Amakuru avuga ko Real Madrid izajya imuhemba miliyoni ziri hagati ya 12 na 17 z’ama-Pounds hatarimo uduhimbazamusyi, mu gihe PSG yamuhembaga abarirwa muri miliyoni 22.

Ikipe y’i Madrid cyakora nyuma yo gusinya igomba guhita imuha miliyoni 100 z’ama-Pounds, mu gihe bagitegereje kumvikana ku bijyanye n’amafaranga ya ‘TV rights’ (ayo Televiziyo zizajya zicuruza mu mashusho ye).

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *