La Forge Bazeye yavuze uko yatswe $100,000 na Gen Kahimbi ngo adashyikirizwa u Rwanda akayabura

Sangiza iyi nkuru

Nkaka Ignace uzwi nka La Forge Fils Bazeye wahoze ari Umuvugizi w’Umutwe wa FDLR, yahishuye ko akimara gutabwa muri yombi yatswe ruswa ya $ 100,000 (hafi Frw miliyoni 100) na Gen Delphin Kahimbi kugira ngo atoherezwe mu Rwanda, gusa bikarangira ayabuze.

Gen Kahimbi yahoze akuriye ubutasi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mbere yo gupfa mu buryo budasobanutse muri Gashyantare umwaka ushize.

Yahuye na La Forge Fils Bazeye muri Nzeri 2018, nyuma gato y’uko we na mugenzi we Nsekanabo Jean Pierre uzwi nka Abega Kamara wahoze Ashinzwe ibikorwa by’ubutasi muri FDLR bari bamaze gutabwa muri yombi.

Aba bagabo bombi bafatiwe n’inzego z’ubutasi za Congo Kinshasa ku mupaka wa Bunagana bambuka bavuye mu gihugu cya Uganda, mu nama yari yabahuje n’uruhande rw’umutwe uvugwa na Leta y’u Rwanda nk’uw’iterabwoba wa RNC, mbere yo gushyikirizwa u Rwanda.

Amakuru avuga ko intumwa z’iriya mitwe yombi irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda zashoboye guhurira muri imwe mu mahoteli akomeye i Kampala bigizwemo uruhare na bamwe mu bategetsi ba Uganda.

Uwavuzwe cyane ni Philemon Mateke wahoze ari Umunyamabanga wa Leta ya Uganda ushinzwe akarere.

Nkaka aganira n’ikinyamamuru The Chronicles yavuze ko we na Nsekanabo bavuye muri Uganda amahoro, gusa ibyago bigatangira kuvuka bakimara kwambuka umupaka.

Uyu mugabo avuga ko bakigera ku ruhande rwa Congo Kinshasa basize Laisser-Passer zabo mu biro bya Congo bishinzwe abinjira n’abasohoka, hanyuma bakomereza mu biro bya gasutamo mu rwego rwo kugenzura ibyo bari bafite mu dukapu duto bari bahetse.

Avuga ko ubwo bafataga ibikapu byabo, umwe mu bayobozi ku ruhande rwa Congo yabegereye akabasaba kumukurikira mu biro byari hafi aho. Kuri ibyo biro bahasanze undi muyobozi. Bombi ngo bari bambaye imyambaro ya sivile n’ingofero za gisirikare, gusa birangira umugabo wari ubajyanye asohotse hanze ajya kuvugira kuri terefoni.

La Forge Bazeye yakomeje agira ati: “Uwari kumwe natwe imbere mu biro yadusabye kumuha ruswa. Sinibuka amafaranga y’amanye-Congo twamuhaye, ariko yari ahwanye na byeri 5 cyangwa 6. Yaravuze ati ‘aya ni yo yonyine mufite?’ Natangiye kumva ntatekanye. Hari ikintu cyari kitameze neza. Uwavugiraga hanze kuri terefoni yaragarutse.”

Nkaka na Nsekanabo ngo bahise basabwa gutanga terefoni zabo.

La Forge ngo yahise abahereza terefoni ebyiri nto yari afite na Abega abaha ize, hanyuma [Nkaka] asigarana Smartphone yari yahishe mu koti yari yambaye.

Asobanura ko iriya terefoni nini yari yayihishe kuko atifuzaga ko bariya bayobozi babona amakuru ayirimo.

Abajijwe impamvu bari bitwaje izo terefoni zose, La Forge Fils Bazeye yasobanuye ko nko ku ruhande rwe yari afite simukadi esheshatu z’inye-Congo yakoreshaga mu kazi.

Yunzemo ati: “Birumvikana ko twari dufite amaterefoni yacu muri misiyo ya Uganda. Ntabwo uzi ko habaho roaming (guhinduranya imirongo y’itumanaho)? Twagombaga kuguma ku murongo.”

Nkaka yavuze ko bakiri kuri biriya biro i Bunagana hinjiye umuyobozi wa gatatu wamubajije ati: “Ntabwo uri La Forge?”

Avuga ko icyo gihe “umutima wanjye warasimbutse. Narivugishije nti ‘birarangiye’. Byari bitangaje kuba yarakoresheje amazina atari ku ndangamuntu yanjye y’inkongomani. Yari azi uwo ndi we. Ubwonko bwanjye bwabaye nk’aho buhagaze gukora. Batujyanye ku bindi biro hanyuma batwambika amapingu.”

La Forge Fils Bazeye na Abega bahise bashyirwa mu modoka nto y’umweru yari iraho itegereje, hanyuma bajyanwa igitaraganya ku cyicaro gikuru cya gisirikare i Bunagana, mbere yo gushyirwa mu yindi modoka yo mu bwoko bwa Pickup yari ikijwe n’abasirikare.

Ati: “Ntacyo twashoboraga kubona kuko abasirikare bari badukikije. Baragukubitaga mu gihe cyose uzamuye umutwe.”

Iyi Toyota Pickup ngo yaberekeje mu gice cy’amajyepfo ugana i Goma, nyuma y’urugendo rurerure bashyirwa mu yindi Pickup yari irinzwe cyane n’abasirikare yari ibategereje.

Uko La Forge Fils Bazeye na Abega bahuye na Gen Kahimbi

Nyuma y’amasaha abiri Nkaka na Nsekanabo bagejejwe mu kigo cya gisirikare i Goma, aho basanze Gen Delphin Kahimbi wari ubategerereje mu ihema ryarimo imyanya y’abantu batatu.

La Forge Bazeye yabwiye The Chronicles ati: “Twari tuziranye kuko twari twaragiye duhura inshuro nyinshi. Yavuganaga umujinya ati ‘wowe La Forge, warenze ku nyandiko zawe n’ibiganiro uha itangazamakuru. Ujya wataka Guverinoma ya Congo’. Twari ducecetse, tumureba. Yatubajije ko ashaka kumenya icyo twari twagiye gukora muri Uganda. Ntabwo twasubije byinshi kuko icyo gihe yabazaga ibibazo byinshi.”

Icyo gihe ngo Gen Kahimbi yabahase ibibazo bari kumwe na we bonyine, ngo kuko n’abarinzi be bari kure.

La Forge yibuka ko Gen Kahimbi yabahaye amasaha 24 yo kuba bamaze kumushakira $ 100,000 niba bifuza kurekurwa.

Ati: “Gen yaravuze ati ‘turabizi ko mwoherereje $ 100,00 Ngabo. Bitarenze amasaha 24 ndashaka $ 100,000 hanyuma mbareke musubire iyo mwaturutse’. Namusubije ko bitashoboka kubona ayo mafaranga mu gihe gito kingana gutyo, aravuga ati ‘ni ibyo, ndabasigira igihe cyo kubitekerezaho’.”

Gen Kahimbi ngo yavuyeho abasigira umu-Colonel, barafungwa mbere y’uko ku wa 17 Ukuboza 2018 burizwa indege bakajyanwa i Kinshasa.

Aha Kinshasa ngo bahamaze icyumweru kirenga bahatwa ibibazo, La Forge Fils Bazeye akavuga bahahuriye n’abasirikare bakuru batandukanye bari baziranye.

Ati: “Nka FDLR, twari twarakoranye cyangwa tugahura na bo inshuro zitandukanye. Abo tutari tuzi baratwibwiraga.”

Muri abo harimo uwitwa Ngabo Gen Kahimbi yavuze ko yigeze guhabwa $100,000 na FDLR. Uyu Col Ngabo asanzwe ari umusirikare ruharwa w’umunye-Congo.

Col Ngabo yashinjwe kenshi na Loni gukorana na FDL, La Forge akavuga ko bamusanze na we afungiye i Kinshasa.

Ku wa 20 Mutarama ni bwo aba bagabo bombi bashyikirijwe u Rwanda, mbere yo kugezwa imbere y’Uugereko Rwihariye rw’Urukiko Rukuru rushinzwe kuburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruri i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda.

Bakurikiranweho ibyaha birimo kurema umutwe w’ingabo cyangwa kuwujyamo, kwica abantu no kugaba ibitero ku baturage b’abasivili, gukwirakwiza amakuru atari yo cyangwa icengezamatwara bagamije kwangisha ubutegetsi bw’u Rwanda mu bihugu by’amahanga ndetse no kugirira nabi ubutegetsi buriho.

Hari kandi kuba mu ishyirahamwe ry’umutwe w’iterabwoba, gukora iterabwoba ku nyungu za politike, ubugambanyi ndetse no kurema umutwe w’abarwanyi cyangwa kuwujyamo.

Biteganyijwe ko umwanzuro w’urubanza rwabo uzasomwa ku wa 15 Ukuboza, nyuma y’uko ubushinjacyaha bubasabiye gufungwa burundu, bo bagasaba bo habaho kubacira inkoni izamba.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *