La Forge Fils Bazeye na Lt Col Abega ba FDLR bakatiwe imyaka 10 y’igifungo kuri buri umwe

Sangiza iyi nkuru

Urukiko kuri uyu wa Gatatu rwakatiye imyaka 10 Nkaka Ingace uzwi nka La Forge Fils Bazeye na Lt Col Nsekanabo Jean Pierre uzwi nka Abega bahoze ari abarwanyi b’umutwe wa FDLR, nyuma yo kubahamya icyaha cyo kuba mu ishyirahamwe ry’iterabwoba.

Nkaka wahoze ari umuvugizi wa FDLR na Lt Col Nsekanabo wahoze ashinzwe iperereza muri uyu mutwe, bari bamaze imyaka irenga ibiri baburanishwa n’Urukiko ruburanisha ibyaha by’iterabwoba n’ibyambukiranya imipaka mu rugereko rwarwo ruri i Nyanza.

Mu Ukuboza 2018 ni bwo batawe muri yombi nyuma yo gufatirwa ku mupaka wa Bunagana wa Congo Kinshasa na Uganda bavuye i Kampala mu nama n’umutwe wa RNC urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

Ubushinjacyaha bwari bwarabasabiye gufungwa burundu ku byaha by’iterabwoba baregwaga bishingiye ku bitero byakozwe na FDLR byiciwemo abantu mu Rwanda mu myaka yashize.

Bwasabaga ko bahamywa ubugambanyi, kwica abantu, kugaba ibitero ku baturage b’abasivile, kugirira nabi ubutegetsi buriho, iterabwoba ku nyungu za politiki no kurema umutwe w’ingabo utemewe.

Kuri Nkaka by’umwihariko ubushinjacyaha bwari bwasabye urukiko kumuhamya icyaha cyo gukwiza amakuru atari yo akora icengezamatwara rigamije gusebya leta mu bihugu by’amahanga.

Nkaka na Nsekanabo bo bavuga ko nta cyaha bakoze, bagasaba guhabwa amahirwe yo gusubizwa mu buzima busanzwe cyangwa koroherezwa ibihano, nk’abandi bahoze mu nyeshyamba za FDLR batashye.

Nkaka yabwiye urukiko ko ibyaha aregwa we bwite “nta kimenyetso ubushinjacyaha bwigeze bugaragaza” ko yabikoze.

Mu iburanisha yavuze ko ibyo yatangazaga nk’umuvugizi wa FDLR byose ari “amabwiriza nahabwaga n’abari bankuriye kandi bakampa umurongo ngomba gukurikiza”.

Yavuze ko ibyo aregwa byinshi abihuriyeho n’abahoze muri FDLR n’iyindi mitwe batashye bagasubizwa mu buzima busanzwe, asaba ko na we agirirwa nka bo.

Yasabye urukiko “guca inkoni izamba” cyangwa rukamuhanisha igihano nk’icyahawe Lt Col Nditurende Tharcisse na Lt Col Habiyaremye Noël, bahoze mu buyobozi bwa FDLR mu 2012 bahanishijwe n’urukiko mu Rwanda gufungwa imyaka itatu, mu rubanza rwaregwagamo n’umunyapolitiki Ingabire Victoire.

Urukiko rwabahanaguyeho Nkaka na Nsekanabo ibyaha birimo kugirira nabi ubutegetsi buriho, gukwirakwiza amakuru atari yo agamije kwangisha u Rwanda mu bihugu by’amahanga, icyaha cy’intambara, kugaba ibitero ku butaka bw’u Rwanda ndetse no kwica abantu.

Impamvu bahawe igihano gito kandi icyaha bahamijwe gihanishwa gufungwa hagati y’imyaka 15 na 25, urukiko rwavuze ko ari uko borohereje ubutabera mu iburanisha.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *