Minisitiri w’ingabo muri Latvia, Andris Sprūds, yeguye ku mirimo ye nyuma y’uko indege zitagira abadereva zo muri Ukraine zinjiye mu kirere cy’iki gihugu zivuye mu Burusiya mu cyumweru gishize imwe igwa ku kigo kibikwamo peteroli.
Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu cyo muri Baltique, Evika Siliņa, yavuze ko yamusabye kuva ku butegetsi kuko “byagaragaje ko ubuyobozi bwa politiki bw’inzego z’ingabo bwananiwe kubahiriza amasezerano bwatanze y’ikirere gitekanye ku gihugu cyacu.”
Minisitiri w’Intebe yanditse kuri X, ko Minisitiri “yatakaje icyizere cye n’icy’abaturage”, yongeraho ko yasabye Col. Raivis Melnis, uhagarariye minisiteri y’ingabo muri Ukraine, kumusimbura.
Indege zitagira abadereva ebyiri zo muri Ukraine zayobye zarenze umupaka w’u Burusiya ku wa Kane ushize zigwa ku butaka bwa Latvia, imwe muri zo yikubita ku bubiko bwa peteroli mu burasirazuba bwa Latvia iraturika.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Ukraine, Andrii Sybiha, avuga ko izo ndege zitagira abapilote zayobejwe n’ikoranabuhanga ry’u Burusiya.
Ibihugu bya Latvia na Lituania byaboneyeho guhamagarira NATO kongera ingufu mu kurinda ikirere mu karere kabo nyuma y’ibyabaye.


