Leta ikeneye kugaruza amafaranga miliyari 3 azava mu manza 280 yatsinze

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Ubutabera, Busingye Johnston yamenyesheje Abahesha b’Inkiko b’Umwuga ko hari amafaranga y’u Rwanda (rwf) 3,010,711,593 bagomba kugaruza, aya akaba agomba kuva mu manza 280 Leta yatsinze.

Minisitiri Busingye yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’aba Bahesha b’Inkiko uko ari 37, kigamije kurebera hamwe uburyo buri wese ubereyemo leta umwenda leta yakwishyuzwe.

Nk’uko Minisiteri y’Ubutabera yabitangarije kuri Twitter, Ministiri Busingye yababwiye ko mu cyiciro cya mbere, bahesha b’Inkiko bahawe imanza 124 zagarujwemo amafaranga 238,580,499, asaba ko nabo uko ari 37 bagaruza izi miliyari 3.

Yagize ati: “Turashaka ko Abahesha b’Inkiko tugendana muri iki gikorwa cyo kurangiza imanza Leta yatsinze, ku buryo umutungo wa Leta wose ugaruzwa aho uherereye hose.”

Mu Gushyingo 2020, Minisiteri y’Ubutabera yashyize ahagaragara “Urutonde rw’abantu basabwa kwishyura Leta umwenda bayibereyemo ukomoka ku manza batsinzwe”.

Abantu bari kuri uru rutonde rugizwe n’impapuro 203 bari mu byiciro 6 birimo: icy’abahaniwe ibyaha bya ruswa bagombaga kwishyura igiteranyo cya 1,282,536,757 rwf, abahaniwe kunyereza umutungo basabwaga kwishyura 8,205,240,678 rwf,

…abaciwe amafaranga mu manza z’ubucuruzi basabwaga kwishyura 163,736,520 rwf, abaciwe amafaranga mu manza z’ubutegetsi basabwaga kwishyura 31,897,969 rwf, abaciwe amafaranga mu zindi manza zihariye basabwaga kwishyura 147,361,677 rwf n’abaciwe amafaranga mu manza z’ibiyobyabwenge basabwaga kwishyura 1,889,085,280 rwf.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Leta ikeneye kugaruza amafaranga miliyari 3 azava mu manza 280 yatsinze
    Kuki bo batishyura ayo
    bagomba abaturage batsinze ibigo bya leta(reco-rwasco) mumanza zahereye 2011)

  2. Leta ikeneye kugaruza amafaranga miliyari 3 azava mu manza 280 yatsinze
    Kuki bo batishyura ayo
    bagomba abaturage batsinze ibigo bya leta(reco-rwasco) mumanza zahereye 2011)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *