Leta izashora asaga miliyoni 200 mu bushakashatsi bw’ibijumba bizahingwa kuri ha 900

Sangiza iyi nkuru

Leta y’u Rwanda iratangaza ko izakomeza gukora ibishoboka byose mu guteza imbere igihingwa cy’ibijumba, hongerwa ubuso gihingwaho ndetse hanongerwa imbuto yabyo.

Ibijumba ntibiri mu bihingwa 10 byatoranyijwe bigizwe n’ibishyimbo, ibirayi, ibigoli, umuceri, ingano, imboga, imyumbati, soya, imbuto n’ibitoki biribwa.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Gerardine Mukeshimana yatangarije Bwiza.com ko ibijumba bitari mu bihugu byatoranyijwe, kuko bitari byuzuza ibisabwa kugira ngo bijye kuri urwo rutonde , icyakora ngo biba bishobora guhinduka.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Nubwo bimeze gutyo ariko usanga hirya no hino mu bishanga no mu mirima y’imusozi hahingwa ibijumba byunganira abaturage, na leta y’u Rwanda ikemeza ko nta gihe bitahawe agaciro nubwo bitagenerwa ubutaka bungana n’ubw’ibindi bihingwa bibasha guhunikwa.

Mu rwego rwo guteza imbere ubuhinzi bw’ibi bijumba, leta y’u Rwanda ifatanyije n’abafatanyabikorwa batandukanye, bahaye abaturage ingeri z’imigozi zisaga miliyoni 14 abaturage batuye uturere 18 duhingwamo ibijumba by’ibara ry’umuhondo, bikorwamo ibiribwa bitandukanye birimo, ibisuguti, imikati n’amandazi.

Mu rwego rwo gushyigikira iyi gahunda, mu Rwanda hateraniye inama ya 16 ngarukamwaka y’abashakashatsi mpuzamahanga ku bijumba, guhera ku wa Mbere tariki ya 15 Gucurasi 2017, yateguwe ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda n’ikigo Mpuzamahanga cyita ku binyabijuma (Internationl Potato Center-CIP).

Abayiteraniyemo barigira hamwe uko bakomeza guteza imbere gutubura imbuto yabyo mu buryo bwihuse, uko byaba igisubizo cy’ibibazo biterwa n’imihindagurikire y’ikirere, kurindwa indwara no gukwirakwiza ubwoko bushya butandukanye bw’ibijumba.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda(RAB), Dr Cyubahiro Marc Bagabe yemeza ko ibijumba bifatiye runini Abanyarwanda, ariko bihingwa ku buso buringaniye kubera imiterere yabyo, bigakomerwaho kuko byihanganira amapfa.

Ati “Nta gihe bitahawe agaciro ariko ntabwo wabiha ubutaka bunini nkubwo waha ibigori, umuceri kuko wawushyira ku ndege ukawujyana no hanze […] ariko ni ibihugu bike wakoherezayo ibijumba, kuko biraremera, ntibibikika, ariko bifite akamaro, byerera igihe gito, ntibikeneye ubutaka bunini…”

Kugeza ubu ibijumba ntibigemurwa mu mahanga, ariko Dr Cyubahiro yemeza ko bashaka ko nabyo bizajya bijyanwayo bikinjiza amadevize.

Mu rwego kandi rwo kunoza gutubura ku muvuduko udasanzwe imbuto y’ibijumba, harimo kurebwa uko imituburire yayo yavanwa ku gihe kirekire byasabag, kuko mbere kugera ku bwoko bushya bw’igihingwa byashobora gufata imyaka iri hagati y’itanu n’umunani ariko ubungubu hari uburyo bugezweho, igihe bakigabanyije kigera kuri 3 n’ine.

rab3

Dr Craig Yencho, inzobere mu bushakashatsi

Ibyo bigerwaho hifashishijwe ubuhanga mu by’amasano y’igihingwa (ADN), nkuko bitangazwa na Dr Craig Yencho, umwarimu mu bumenyi bujyanye n’ubutubuzi bw’ibijumba wigisha muri kaminuza muri Amerika, ukuriye itsinda ry’abashakashatsi ba gahunda yo gutubura iyo mbuto mu gihe gito ku muvuduko udasanzwe.

Ku ruhande rw’u Rwanda, ubushakashatsi ku bihingwa bwagenewe ingengo y’imari ya miliyari na miliyoni 100 umwaka utaha ikazagenerwa miliyari ebyiri, ariko ku bijyanye n’ibijumba byagenewe miliyoni 200.

Kimwe mu bituma ibijumba byitabwaho ni uko ari igihingwa kidakunze kwibasirwa n’indwara, mu Rwanda ibihari biri mu moko ane, iyo bigize ikibazo usanga ari ukubora no guhura n’indwara ya kagungu iterwa imiti ntiteze ibabazo.

RAB ikorana n’abatubuzi bagiye bahugurwa mu mashyirahamwe igenda ifasha.

Ku bijyanye n’indwara ngo ibijumba ntibikunze kwibasirwa n’indwara, mu Rwanda ibihari bigera ku moko ane bigaragaza ko byihanganira indwara, uretse kubora na kagungu.

Iyi nama yitabiriwe n’abashakashatsi batandukanye, barimo abahawe igihembo cyitiriwe Nobel (World Food Prize Winner), cy’umwaka wa 2016 mu guteza imbere ibihingwa biciye mu bushakashatsi bakoze harimo Umunya-Uganda Dr Robert Mwanga wagarutse ku buryo iyi mbuto ikwiye kwitabwaho kuko yihanganira ibihe bibi.

Abateraniye muri iyi nama bazasura ikigo cya RAB/ Rubona giherereye mu karere ka Huye birebere uko ibijumba bituburwa biciye mu bushakashatsi buhakorerwa.

Gutunganya ibijumba ngo ntibiragera ku rwego rwo hejuru mu Rwanda, nko kubibyazamo ibindi, kuko nubwo usanga byifashishwa mu gutunganya imikati , ibisuguti n’amandazi, usanga bidasimbura ifarini ikenerwa byanze bikunze ku kigero cya 70% ibijumba bigafata 30%.

rab2

Inama nk’iyi iheruka mu Rwanda ubwo yabaga ku nshuro ya 11.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Ntakirutimana Deus/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *