Leta y’u Burundi irikanga Hussen Radjabu ko yahungabanya umutekano mu gihe cy’amatora

Sangiza iyi nkuru

Minisiteri y’umutekano mu Burundi, itangaza ko yafashe imodoka 10 zo mu bwoko (camionnette-double cabine) n’amapikipiki 27 by’umunyapolitiki, Hussen Radjabu ngo ushaka guhungabanya umutekano w’igihugu.

Iyi Minisiteri itangaza ko Hussen Radjabu wahoze ayoboye ishyaka CNDD FDD ubu uri mu buhungiro, ibi binyabiziga yari yarabiteganyirije kuzabikoresha ahungabanya umutekano w’u Burundi muri ibi bihe bitegura amatora ya kamarampaka azaba ku wa 17 Gicurasi 2018.

Zimwe muri izo pikipiki ziriho ibimenyetso by’ishyaka UPD, ariko iryo shyaka rigahakana ko ntaho rihuriye nazo.

Nk’uko BBC ibitangaza, Umuvugizi w’igipolisi cy’u Burundi,  Pierre Nkurikiye, avuga ko  izo modoka n’ibyo bikoresho ngo byari bimaze imyaka irindwi bihishe mu rugo rw’umuturage witwa Bayousoufu muri zone ya Rohero.

Ngo Hussen Radjabu yari yabiguze akiyobora CNDD FDD, amaze kuvanwaho arabihisha. Kugeza ubu Hussen Radjabu ntacyo yari yatangaza kuri aya makuru.

El-Hajji Hussein Radjabu ni umunyapolitiki uzwi cyane mu Burundi, ni umunyapolitiki ufite amateka menshi ndetse wanakoranye bya hafi na Perezida Nkurunziza w’u Burundi bakiri mu ishyamba na nyuma y’aho bafatiye ubutegetsi.

Uyu mugabo ubu uri ku ruhande rw’abarwanya Leta y’u Burundi, yahoze ari umuyobozi mukuru w’ishyaka CNDD FDD riri ku butegetsi, arafungwa nyuma aza gutoroka.
Mu ijoro ryo ku ya 1 Werurwe 2015, nibwo Radjabu yatorotse gereza ya Mpimba yari afungiyemo, byatangajwe ko yajyanye na bamwe mu bagororwa ndetse n’abarinzi ba Gereza.

Radjabu yari amaze imyaka 7 afunze muri 15 yakatiwe, aho yashinjwaga gushaka guhungabanya umutekano w’igihugu, gutuka umukuru w’igihugu ndetse n’izindi nzego.

imao
Ishyaka UPD rihakana rivuga ko ntaho rihuriye n’izi moto
imodoka
Leta yatangaje ko izi modoka Radjabu yaziguze akiri umuyobozi w’ishyaka CNDD FDD
YouTube player

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *