Leta y’u Burundi ishobora gushyira mu mazi abira abasirikare bayo 600 bari muri Somalia

Sangiza iyi nkuru

Leta y’u Burundi yakuye abasirikare bayo 400 mu 1000 yari yasabwe n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe gukura muri Somalia, 600 basigaye bakaba babuze ayo bacira n’ayo bamira mu gihe nta bufasha bacyemerewe.

U Burundi bwari bwasabwe ko abasirikare babwo bava muri Somali, kuva ku wa 21 Gashyantare 2019, Leta y’u Burundi na n’ubu itariyumvisha neza impamvu ingabo zayo zasabwe gutaha, yacyuye 400, abandi 600 ibasiga mu kaga.

Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe wasohoye itangazo uvuga ko aba basirikare b’u Burundi bose 1000 bagomba kuba bavuye ku butaka bwa Somali bitarenze ejo hashize tariki ya 28 Gashyantare 2019. Kuri iyi tariki nibwo bagomba kuba bageze ku kibuga cy’indege bagataha iwabo, ngo Leta y’u Burundi irababuza, ibategeka kuguma aho babaga.

Nk’uko bitangazwa nan Tv5monde, ngo ku wa 21 Leta y’u Burundi yacyuye abasirikare 201. Ku wa Gatandatu hacyurwa 171, hakiyongeraho abandi 28 bari basanzwe bari muri konji. Bose hamwe ni 400.

Kuva kuri uyu 1 Gashyantare 2019, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe watangaje ko aba basirikare 600 bagomba kwimenya ku buryo ubwo aribwo bwose, by’umwihariko ko n’ubwo yaba ari impanuka yabayeho, ntacyo wabafasha mu gihe Leta y’u Burundi idashaka kubacyura.

Leta y’u Burundi irasaba ko habanza guterana inama y’abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango, mu gihe wo utangaza ko icyemezo cyafashwe ari ntakuka.

U Burundi bwakuraga amafaranga menshi muri iki kiraka abasirikare babwo bafite muri Somalia cyo kugarura amahoro. Leta yabwo yagiye igaragaza ko yarenganijwe, ko abasirikare 1000 bagombaga gutaha ari abaturuka mu bihugu byose bibafite mu butumwa bw’amahoro muri iki gihugu, butungurwa no kumva ko ari ababwo gusa.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ingabo mu Burundi, Col.Floribert Biyereke yatangaje ko  aho kuba 1000 ahubwo u Burundi bwagombaga kuvana muri Somalia abasirikare babwo 341, bugasaba ababishinzwe gushishoza kuri iyi ngingo.

U Burundi ni igihugu cya kabiri nyuma ya Uganda mu bifite ingabo nyinshi muri iki gihugu cya Somalia. U Burundi bukaba busanzwe bufiteyo abasirikare basaga 5432.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *