Umuntu tuzafata ari kwiba insinga z’amashanyarazi tuzamureka azimanure ariko tuzamusamira hasi- Gen Mubarak
Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Iburasirazuba n’Umujyi wa Kigali, Gen. Maj. Mubarak Muganga avuga ko ingabo ziteguye guhangana n’abaturage bagira uruhare mu kwangiza ibikorwa remezo by’umwihariko abiba insinga z’amashanyarazi. Ibi Gen Mubarak Yabitangarije abatuye Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali ho mu Karere ka Nyarugenge mu muganda wo gusoza ukwezi kwa Kabiri. Mu ijambo rye, Afande […]
Miggy yahaye impanuro bagenzi be bitegura gucakirana na Kirehe FC
Kapiteni w’Ikipe ya APR FC, Mugiraneza Jean Baptiste uzwi ku izina rya Miggy, wari umaze ukwezi kose atagaragara mu kibuga kubera ikibazo cy’umutsi wo mu itako, yahaye impanuro bagenzi be, anatangariza abafana b’iyi kipe ko mu cyumwru gitaha azasubira mu kibuga. Nk’uko iyi kipe yabitangaje ibicishije ku rubuga rwayo rwa Interineti, mu kiganiro yagiranye na […]
Amerika yashyize akayabo ka miliyoni y’Amadolari ku mutwe w’umuhungu wa Osama Bin Laden
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zemereye igihembo kingana na miliyoni y’Amadolari umuntu uzatanga amakuru kuri umwe mu bahungu ba Osama Bin Laden wahoze akuriye umutwe w’iterabwoba wa Al Qaida. Abayobozi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika bavuga ko Hamza Bin Laden bikekwa ko aherereye hafi y’umupaka wa Afghanistan na Pakistan, agaragara nk’aho ari we ugiye […]
Amb. Nduhungirehe yamaganye ibivugwa ko nta Munyarwanda ufungiwe muri Uganda
Umunyamabanga wa Leta muri Minisieri y’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe atangaza ko ibyavuzwe na Uganda ko nta Munyarwanda ufungiwe mu magereza yo muri muri iki gihugu ari ibinyoma. Bamwe mu Banyarwanda bagenda cyangwa baba muri Uganda bagiye batabwa muri yombi kuva mu minsi ishize. Abagarurwaga mu Rwanda baje bavuga ko hari bagenzi babo […]
Leta y’u Burundi ishobora gushyira mu mazi abira abasirikare bayo 600 bari muri Somalia
Leta y’u Burundi yakuye abasirikare bayo 400 mu 1000 yari yasabwe n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe gukura muri Somalia, 600 basigaye bakaba babuze ayo bacira n’ayo bamira mu gihe nta bufasha bacyemerewe. U Burundi bwari bwasabwe ko abasirikare babwo bava muri Somali, kuva ku wa 21 Gashyantare 2019, Leta y’u Burundi na n’ubu itariyumvisha neza […]
Abayobozi ba serivisi zo mu kirere muri Afurika bunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Kuri uyu wa Kane tariki 28 Gashyantare 2019, abayobozi ba serivisi zo mu kirere muri Afurika bunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi zisaga 250000 zishyinguye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi. Aba bayobozi bari mu Rwanda mu nama y’iminsi ibiri yigaga kuri serivisi z’ubwikorezi bwo mu kirere muri Afurika, basuye ibice bitandukanye bigize […]
Itangazo ryo guhindura izina
HABIMANA mwene BAVURIKI Ildaphonse na MUKAGATWAZA Esther, utuye mu mudugudu wa Muhindo, mu kagali ka Kagusa, umurenge wa Mukura, akarere ka Rutsiro mu intara y’uburengerazubab arasaba uburenganzira bwo kongera izina Claude mu mazina HABIMANA asanganywe akitwa HABIMANA Claude. Akaba asaba kwemererwa binyuze mu nzira zemewe n’amategeko kongera izina Claude ku izina asanganywe HABIMANA akitwa HABIMANA […]
Burundi: Abanyeshuri b’abakobwa basaga ibihumbi 500 bifashisha ibitambaro mu gihe cy’imihango
Ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko abanyeshuri b’abakobwa basaga ibihumbi 500 badafite ubushobozi bwo kugura impapuro z’isuku abagore n’abakobwa bifashisha mu gihe cy’imihango (Cotex). Bifashisha ibitambaro rimwe na rimwe bitizewe ku isuku yabyo. Perezida w’Umuryango SacodĂ©, umuryango ushinzwe kurengera ubuzima hagamijwe iterambere, Nibizi Franà §oise yagize ati “Abakobwa ibihumbi 545 biga mu bigo by’amashuri mu gihugu hose ntabwo […]
Sudani: Perezida Omar Bashir yavuye ku buyobozi bw’ishyaka riri ku butegetsi
Perezida Omar al-Bashir wa Sudani yamaze kuva ku buyobozi bw’ishyaka riri ku butegetsi abuha uwari umwungirije, Ahmed Mohamed Haroun, kugeza ubwo iri shyaka rizongera guterana mu nama rusange itaha nk’uko itangazo ryashyizwe ahagaragara rivuga. Ahmed Mohamed Haroun, bivugwa ko nawe ashakishwa n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha ku byaha by’intambara byakorewe mu Ntara ya Darfour, yari yatowe n’ishyaka […]
Amajyaruguru: Barasaba kuvugurura ibwiriza bavuga ko rizitira abakwiye ubufasha muri VUP
Bamwe mu baturage bo mu ntara y’Amajyaruguru bavuga ko hari ibwiriza rizitira abakwiye ubufasha muri gahunda ya VUP, bagasaba ko iryo bwiriza rikwiye kuvugururwa cyangwa rigakurwamo kuko ribangamiye abagomba gufashwa. Mu mabwiriza ya VUP agenga ubwo bufasha harimo agace kavuga ko ntawe ubuhabwa kabone n’ubwo yaba abukwiriye mu gihe biboneka ko hari uwo babana ufite […]
Niba koko warazuye umuntu, ngaho reka tujye ku gituro cya Mandela nawe umuzure — Pasiteri Mboro
Umuvugabutumwa wo muri Afurika yagerageje kunyomoza umuvugabutumwa mugenzi we amushinja kubeshya ko afite ubushobozi bwo kuzura abantu amusaba kuzura Nelson Mandela niba koko afite ubwo bushobozi. Uyu muvugabutumwa wiyita umuhanuzi, Paseka Motsoeneng bakunda kwita “Mboro”, yahagaze hanze y’amarembo y’urusengero rwa Pasiteri Alph Lukau, maze asakuza agira ati: “ Ndi hano gushaka ibisubizo. ” Yavuze ko […]
Senegal: Perezida Macky Sall yatsindiye manda ya kabiri
Perezida Macky Sall wa Senegal niwe wongeye gutsinda amatora y’umukuru w’igihugu akaba agiye kuyobora manda ya kabiri y’imyaka itanu nk’uko byatangajwe n’abayobozi ba kimisiyo y’amatora muri iki gihugu kuri uyu wa kane, itariki 28 Gashyantare. Abakandida bamaganye imibare ya mbere y’ibyavuye mu matora yabaye ku Cyumweru gishize, itariki 24 Gashyantare. Nk’uko imibare y’ibanze y’ibyavuye mu […]
Uganda irakemanga ibyasobanuwe n'u Rwanda ku kibazo cy’ifungwa ry’imipaka
Umuvugizi wa Leta ya uganda, Ofonwo Opondo aremeza ko hari ibibazo ku mipaka yose uko ari itatu ihuza iki gihugu n’u Rwanda. Ni mu gihe Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro mu Rwanda (RRA) gisobanura ikibazo kiri ku mupaka wa Gatuna ariko impamvu gitanga zikaba zitanyuze Uganda. RRA mu itangazo yashyize hanze, yatangaje impamvu umupaka wa Gatuna […]
Isiraheli: Benjamin Netanyahu arashinjwa ibyaha birimo na ruswa
Umugenzacaha mukuru wa Isiraheli, Avichai Mandelblit, avuga ko Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu, Benjamin Netanyahu, avugwaho ibyaha birimo n’icyo kurya ruswa. Avuga ko Netanyahu ashinjwa ibyaha birimo kwakira ruswa, magendu ndetse no gukoresha nabi icyizere yari yaragiriwe. Ishyaka rye Likud riri ku butegetsi nk’uko BBC ibitangza, ritangaza ko ibi Netanyahu ashinjwa bisa n’ihohoterwa yakorewe yishingiye kuri politiki, […]
Urujijo ku itahuka ry’abiswe abarwanyi ba M23 babaga muri Uganda
Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, gitangaza ko hari abarwanyi ba M23 babaga muri Uganda batashye muri iki cyumweru, ariko ku ruhande rwayo ikabihakana yivuye inyuma. Ku wa Kabiri tariki ya 26 Gashyantare 2019, nibwo byatangajwe ko abarwanyi 57 ba M23 n’abandi bantu 10 bo mu miryango yabo buriye indege ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga […]
Yafatanwe amadorari y’amiganano 3150(USD) amaze gutuburira umuntu 2,800,000 frw
Polisi y’u Rwanda yongeye gukangurira abaturarwanda kujya basuzuma buri gihe amafaranga bahawe bareba ko yujuje ubuziranenge kandi baramuka bahawe ay’amiganano cyangwa babonye urimo kuyakora, kuyakwirakwiza bagahita babimenyesha ishami rya Polisi ribegereye. Polisi itanze ubu butumwa nyuma yifatwa rya Iyamuremye Gabes wafatanwe amadorari y’amiganano ya Amerika 3150(USD) amaze gutuburira uwitwa Habanabakize Thomas 2,800,000 frw ngo ari […]
Umupaka uhuza Uganda n'u Rwanda waba ufunze
Umupaka uhuza igihugu cy’u Rwanda na Uganda biravugwa ko waba ufunze ku ruhande rwa Cyanika mu Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, na Kyanika muri Uganda mu Ntara ya Kisoro. Ikibazo cy’ifungwa ry’umupaka uhuza ibi bihugu byombi cyamenyekanye kuri uyu wa Kane tariki ya 28/ 02/2019, ubwo nta rujya n’uruza rwari rwemewe ku mupaka wa Cyanika na […]