Umuntu tuzafata ari kwiba insinga z’amashanyarazi tuzamureka azimanure ariko tuzamusamira hasi- Gen Mubarak

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Iburasirazuba n’Umujyi wa Kigali, Gen. Maj. Mubarak Muganga avuga ko ingabo ziteguye guhangana n’abaturage bagira uruhare mu kwangiza ibikorwa remezo by’umwihariko abiba insinga z’amashanyarazi.

Ibi Gen Mubarak Yabitangarije abatuye Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali ho mu Karere ka Nyarugenge mu muganda wo gusoza ukwezi kwa Kabiri.

Mu ijambo rye, Afande Mubarak yagarutse ku migirire ikwiye kwamaganwa irimo kwiba amasinga y’amashanyarazi, gucuruza no gukoresha ibiyobyabwenge, kuvana abana mu ishuri ndetse no gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko.

Gen. Muganga yatangarije abaturage ko mu gihe cyose hakiri abantu bangiza ibikorwaremezo ntamutekano uba uhari.

Yagize ati” Umuntu tuzafata ari kwiba insinga z’amashanyarazi tuzamureka azimanure ariko tuzamusamira hasi kandi uwo azaba ari umwanzi w’ igihugu kuko nta terambere azaba acyifuriza”.

Ku bijyanye n’uburezi bw’abana, yagize ati” Iyo umubyeyi avanye umwana mu ishuri aba amwohereje kunywa ibiyobyabwenge ndetse no kwiba insinga z’ amashanyarazi bityo akaba umwanzi w’ igihugu.”

Mu ijambo rye, Gen Mubarak yakomeje gushimangira akamaro k’umutekano w’ igihugu muri rusange,

Kuri iyi ingingo, Mubarack yasabye abaturage uburenganzira bwo kumurekera bene abo yita abagizi ba nabi (abiba insinga z’amashanyarazi), kuko ngo azimenyera icyo azabakorera.

Ku byerekeye ibyobyabwenge, Gen Mubarack yavuze ko abaturage bagomba gukoresha imbaraga zose zishoboka bagatunga agatoki ababikoresha ndetse n’ ababigemura mu rwego rwo kurushaho kwizera ko igihugu gifite urubyiruko rufite uburere bwiza.

Avuga ku bucukuzi bw’ amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’ amategeko, yavuze ko sosiyete zibifitiye ibyangombwa zigomba kugirana ibiganiro birambuye n’ ubuyobozi bityo zigakomeza akazi kazo.

Mu Mujyi wa Kigali havugwa ibikorwa binshi byiganjemo kwangiza ibikorwa remezo, gucuruza no kunywa ibiyobyabwenge n’ubwo ubuyobozi budahwema guhangana n’abijandika muri ibi byaha.

Gaston Rwaka/bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *