Umupaka uhuza Uganda n'u Rwanda waba ufunze

Sangiza iyi nkuru

Umupaka uhuza igihugu cy’u Rwanda na Uganda biravugwa ko waba ufunze ku ruhande rwa Cyanika mu Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, na Kyanika muri Uganda mu Ntara ya Kisoro.

Ikibazo cy’ifungwa ry’umupaka uhuza ibi bihugu byombi cyamenyekanye kuri uyu wa Kane tariki ya 28/ 02/2019, ubwo nta rujya n’uruza rwari rwemewe ku mupaka wa Cyanika na Kyanika, ahasanzwe hakorera gasutamo z’ibihugu byombi mu biro bimwe.

Abaturage b’u Rwanda bajyaga bambuka umupaka ku bwinshi bajya guhahira mu isoko rya Kisoro, ahavugwa byinshi bihendutse ugereranyije n’ibiciro byo mu Rwanda.

Umuyobozi w’Intara ya Kisoro muri Uganda yatangarije Ijwi rya Amerika ko ubwo yanyarukiraga ku mupaka kureba uko byifashe, yasanze inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka kuruhande rw’u Rwanda zitemera ko hari utambuka.

izimana Abeli yashimangiye ko ku ruhande rwa Uganda ho umupaka ufunguye, ariko bikaba ntacyo byamara igihe ku rundi ruhande hatanyurwa. Mu magambo ye Bizimana yagize ati: Hari hameze nk’ubutayu, mu gihe nyamara hahoraga urujya n’uruza rw’abantu benshi, cyane cyane abagenzwaga no guhahirana.

Inteko ishinga amategeko ya Uganda yagejejweho iby’ikibazo cy’ifungwa ry’umupaka, ikaba yatangiye kukigaho ngo kivugutirwe umuti mu maguru mashya. Mu gihe uruhande rw’u Rwanda rutaragira icyo rutangaza.

Ifungwa ry’umupaka hagati y’ibihugu byombi, rije rikurikira ihagarikwa ry’ibicuruzwa bituruka muri Uganda ngo bitinjira mu Rwanda, byiganjemo iby’ubwubatsi, cyane cyane sima. Ubu hakaba hanavugwa ko amata ava muri Uganda Highland , Lotto n’andi , nayo atakemerewe kwinjizwa mu Rwanda.

Radio Voa ivuga ko yagerageje kubaza uruhande rw’u Rwanda irababura , Tukaba tugitegereje ko uruhande rw’u Rwanda ko narwo rugira  icyo rubitangazaho…

 

NTWALI John Williams

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *