Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30 Nyakanga 2016, nibwo imbaga y’Abarundi cyane cyane abo mu ishyaka rya CNDD FDD bazindukiye mu mihanda bamagana u Rwanda n’u Bufaransa.

Benshi mu bigaragambyaga biganjemo abanyonzi n’urubyiruko rw’Imbonerakure, baririmbiraga imbere ya Ambasade y’u Bufaransa ndetse n’iy’u Rwanda. Bakaba babikoze nyuma y’uko ONU yemeje koherezayo abapolisi mpuzamahanga 228.
Ibi kandi babikoze mu gihe hashize iminsi mike hasohotse raporo zishinja Imbonerakure guhohotera abaturage ndetse zigafata abagore ku ngufu, ari nako zica urubozo abatavuga rumwe na Leta.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ku bw’ibyo, u Bufaransa bwari bwasabye ko hakoherezwa abapolisi bakajya gukora iperereza kuri ibyo byaha byibasira inyokomontu, kugenzura uko uburenganzira bw’ikiremwamuntu bufatwa ndetse no kugarura umwuka mwiza uganisha ku biganiro bizabahuza.
Ku ruhanda rwa Leta zunze ubumwe, bavuga ko ikizaba kijyanye abo bapolisi atari ukurinda abaturage, Perezida Nkurunziza akaba yari yasabye ko hakoherezwa abatarenze 50 none hemejwe 228.

Kwigaragambya bamagana u Rwanda, ibi Leta y’u Burundi si bwo bwa mbere ibiteguye dore ko bamwe babifata nk’ubushotoranyi kubera ko ibyo bushinja u Rwanda bidafitiwe gihamya, nk’uko Leta y’u Rwanda yagiye ibihakana kenshi ndetse igatangaza ko nta nyungu n’imwe yakura mu guhungabanya umutekano w’abaturanyi.
Bakaba bashinja u Rwanda gutoza impunzi z’Abarundi baruhungiyemo, ngo bagasubira inyuma bakajya guhungabanya umutekano imbere mu Burundi, ibi u Rwanda rukaba rwarabiteye utwatsi.
Leta y’u Burundi yagiye itangaza ko rufite uruhare mu bibazo u Burundi bumazemo igihe kirenge umwaka, ariko ku rundi ruhande Perezida Nkurunziza agatungwa agatoki nka nyirabayazana w’ibibazo byose Abarundi bafite, ko byakuruwe na manda ye ya 3 itavugwaho rumwe.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Theoneste/Bwiza.com


