Mu gihe hategerejwe ibiganiro bishakira umuti ibibazo biri mu Burundi ngo bikemuke, leta yeruye ivuga ko idashaka kwicarana n’abashatse guhirika ubutegetsi babarizwa mu ihuriro mpuzamashyaka (CNARED).

Kugeza ubu umuhuza muri ibi biganiro bizabera mu gihugu cya Tanzania, Benjamin Mkapa yamaze gutumira impande zose bireba, ariko leta y’u Burundi ikomeza ivuga ko ibyo kwicarana n’abashatse guhirika Nkurunziza babarizwa muri iryo huriro bitayishishikaje.
Nubwo kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Gicurasi 2016, hari hateganijwe ibyo biganiro uhagarariye CNARED, DR Jean Minani yatangaje ko iryo huriro niba ridatumiwe nta n’umwe uzabyitabira.

Ku ruhande rwa leta, itangaza ko kugeza ubu bamaze kubona ubutumire , ariko ishimangira ko atari ibiganiro nyirizina (Dialogue) ahubwo ko ari ukungurana ibitekerezo, nk’uko BBC ibivuga.
Ibi biganiro biteganyijwe gutangira ku wa 21 Gicurasi 2016, kugeza 24 Gicurasi 2016, mu gihe bwa mbere umuhuza wabyo, Benjamin Mkapa yari yatangaje ko bizaba taliki 2 Gicurasi, bikarangira taliki 6 , ariko atangaza ko byasubitswe.

Ibyo yabitangaje mu gihe ibihugu bigize umuryango w’ibihugu bya Afurika y’i Burasirazuba byemeje ko ari we ugomba kuba umuhuza w’ibiganiro by’i Burundi afatanyije na Perezida Museveni.
Umwuka mubi watangiye mu Burundi, nyuma y’uko habaye ukwigaragambya hamaganwa manda ya 3 y’umukuru w’igihugu, Perezida Nkurunziza, abarenga 500 barapfa abandi benshi barahunga.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


