Guverinoma y’u Bwongereza ibona ingabo z’u Burusiya zikwiye gukurwa byihuse ku butaka bwa Ukraine bwose, byaba na ngombwa zikanakurwa mu gace ka Crimea zafashe mu mwaka w’2014.
Ni ibyatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ububanyi n’amahanga, Liz Truss, na Ben Wellace ushinze ingabo nk’uko ikinyamakuru Sky News kibivuga.
Truss mu kiganiro yitabiriye mu biro bya Meya w’umujyi wa London, Mansion House, kuri uyu wa 27 Mata 2022, yatangaje ko u Bwongereza hamwe n’ibihugu by’inshuti bikwiye kongera imbaraga, bigakura byihuse izi ngabo mu Burusiya.
Yagize ati: “Inshuti zirimo u Bwongereza zigomba gukuba kabiri imbaraga, zikajya kure kandi byihuse kugira ngo zikure u Burusiya muri Ukraine yose.”
Ben Wallace yabajijwe n’iki kinyamakuru niba ‘Ukraine yose’ Truss yavuze harimo na Crimea, arabyemeza ati: “Umuryango mpuzamahanga wemeza ko u Burusiya bukwiye kuva muri Ukraine. Wamaganye ukwinjira k’u Burusiya muri Crimea mu 2014 kutari kwemewe. Wemeje ko ukwinjira muri Donetsk kutemewe.”
Yakomeje ati: “Duhora dusaba ko u Burusiya bwava ku butaka bwigenga. Nta cyahindutse. Ntekereza ko icyo navuga ari uko dushyigikiye ubusugire bwa Ukraine. Twabikoze igihe kirekire. Birumvikana harimo na Crimea.”
Na we yavuze ko u Burusiya bukwiye kuvanwa muri Ukraine yose. Ati: “Ariko murazi icya mbere cy’ingenzi, nimureke dukure u Burusiya aho bwinjiye, tunafashe Ukraine ikemure kandi yibuke amasezerano ya Minsk.”
Menya ibirambuye ku masezerano ya Minsk ari mu ntandaro z’ibitero by’u Burusiya muri Ukraine muri iyi nkuru https://www.bwiza.com/?U-Burusiya-busobanura-byimbitse-icyo-bupfa-na-Ukraine-n-icyo-bugamije
Wallace yemeje ko kugira ngo ingabo z’u Burusiya zivanwe muri Ukraine, bisaba kwibanda ku kubakira iki gihugu ubushobozi bwo kwirwanaho.


