Leta y’u Rwanda yateguye icyumweru cyihariye cyo kurwanya ruswa kizarangwa n’ubukangurambaga buzakorerwa ahantu hatandukanye harimo mu madini n’amatorero.
Iki cyumweru kizabaho mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya ruswa uzaba tariki ya 9 Ukuboza 2022, kizatangira tariki ya 26 Ugushyingo ku nsanganyamatsiko “Twimakaze indangagaciro zo kurwanya ruswa, inkingi y’iterambere rirambye.”
Iki cyumweru kizatangira, aho mu muganda rusange ngarukakwezi uzabera mu gihugu hose, abaturage bazahabwa ubutumwa busobanura ububi bwa ruswa n’uruhare bakwiye kugira mu kuyirwanya. Ku rwego rw’igihugu, kizatangirira mu karere ka Kicukiro.
Tariki ya 2, iya 3 n’iya 4 Ukuboza, ubukangurambaga buzabera mu madini n’amatorero, ahazatangwa ibisobanuro by’uruhare akwiye kugira mu kurwanya ruswa mu rwego rwo guhindura sosiyete nyarwanda.
Mu madini n’amatorero, hazatangwa ubutumwa bwo kurwanya ruswa bwateguwe n’Urwego rw’Umuvunyi rusanzwe rufite inshingano yo kurwanya ruswa n’akarengane mu gihugu.
Umuvunyi Mukuru w’u Rwanda, Nirere Madeleine, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 24 Ugushyingo 2022, yasobanuye ko impamvu amadini n’amatorero yatekerejweho ari uko ruswa itagira umupaka; naho igeramo n’ubwo umubare w’abo igaragaraho ari muto.
Yagize ati: “Ruswa nta mupaka igira. Aho byagaragaye mu madini n’amatorero, buriya umuntu wese ni umuntu. Icyiza ni uko ari bakeya, tutahita tuvuga ngo harimo ruswa muri rusange ngo bibe ikibazo cy’amadini cyangwa amatorero. Bigenda bigaragara ku muntu ku giti cye kandi na bwo bakeya.”
Videwo yose
Nirere yasobanuye ko kandi ubutumwa butangirwa mu madini n’amatorero bwumvikana cyane, kuko usanga abayoboke bayo bumvira abashumba kurusha abandi bayobozi batari abo mu by’iyobokamana.
Yagize ati: “Buriya abanyedini n’abanyamatorero ni abantu bubashywe n’abayaboboke, barababwira bakumva. Muzarebe ukuntu baba buzuye mu muhanda bajya mu nsengero. Iyo Padiri avuze, Mufti cyangwa se umuyobozi w’idini cyangwa itorero baramwumva, bakaza ari benshi. Wa muyobozi bemera, bumva agomba kugira uruhare no kubabwira yuko nta muntu utunganira Imana arya ruswa.”
U Rwanda rwihaye intego y’uko mu mwaka w’2024, ikigero cyo kurwanya ruswa kizaba ari 92,56% kivuye kuri 86.56% mu w’2017. Ruteganya kuzaba ruri mu bihugu bya mbere mu kurwanya ruswa mu mwaka w’2050.

6 Responses
Leta y’u Rwanda igiye kurwanyiriza ruswa mu nsengero
Ariko murantangaje ubuze kujya kuri station xa Polic none mugiye munsengero aha nzabandeba
Leta y’u Rwanda igiye kurwanyiriza ruswa mu nsengero
Ntitukumve ko Insengero arizo zakemura ibibazo dufite.Mu nsengero naho batanga ruswa.Insengero ziteza ibibazo byinshi.Urugero,mu myaka ya 1990-1994,amadini yasengeraga ingabo z’igihugu ngo zirwanye uwo zitaga umwanzi Fpr.

Manawe mwagiye kuri station za polic ukarebuko ruswa bayi rya nkaho aragahimbaza mushyi uzatangirere Gatsibo muri RIB narumiwe
Leta y’u Rwanda igiye kurwanyiriza ruswa mu nsengero
Manawe mwagiye kuri station za polic ukarebuko ruswa bayi rya nkaho aragahimbaza mushyi uzatangirere Gatsibo muri RIB narumiwe