Louise Mushikiwabo, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’Ubutwererane akanaba umuvugizi w’u Rwanda yihanganishije umuryango wa Sana Maboneza wari umujyanama wa mbere muri Ambasade y’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye witabye Imana.
Abicishike ku rukuta rwe twa Twitter, Min Mushikiwabo yagize ati: “Ruhukira mu mahoro Sana”.
Anakomeza agaragaza ubwitonzi ubupfura n’umurava byaranze Sana, Min Mushikiwabo yaboneyeho no kwihanganisha umunyango we awusaba gukomera.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ati: “Ku nshuti n’umuryango we, Mwihangane kandi mukomere”.
Sana Maboneza ngo yitabye Imana kuri uyu wa Gatanu tariki ya 2 Ukuboza 2016, azize impanuka y’imodoka yabereye mu mujyi wa Virginia muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Sana nk’umudipolomate wari ukiri muto, kuva muri Kamena 2010 kugeza mu Ukuboza 2012 yari Umuyobozi w’ishami rishinzwe Ububanyi n’Amahanga muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, nyuma aza kugirwa umujyanama wa mbere muri ambasade y’u Rwanda muri Loni.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com


