Leta y’Uburundi iri kwihoma kuri Amerika nyuma yo kongerwa ibihano

Sangiza iyi nkuru

Leta y’Uburundi yari imaze iminsi igerageza kwigaragariza neza Amerika, Perezida Nkurunziza ari mu bakuru b’ibihugu bihutiye kugaragaza gushimira perezida mushya w’Amerika uherutse gutorwa, Donald Trump, gusa ibi ntibikuraho ko perezida Obama we yamaze gutangaza ko ibihano Amerika yafatiye Uburundi byongerewe ho undi mwaka.
Mu gihe leta y’Uburundi yatekerezaga ko ishobora gukomorerwa n’Amerika igakurirwaho ibihano imaze mo umwaka, leta y’Amerika yatangaje ko ibi bihano bigumaho bitewe n’uko Uburundi butari bwakemura icyatumye buhanwa.
[ad id=”44145″]
Leta zunze ubumwe z’Amerika zatangaje ko ibihano zari zarafatiye igihugu cy’Uburundi bitewe n’imvururu zakurikiye amatora zigahitana ubuzima bw’Abasivile b’Abarundi benshi abandi bagakurwa mu byabo bizagumaho mu gihe cy’undi mwaka
Ku wa 09 Ugushingo nibwo Perezida w’Amerika Barack Obama uzava ku butegetsi muri Mutarama 2017 yatangaje ko iki gihugu cy’igihangange ku isi cyongereye ibihano cyafatiye igihugu cy’Uburundi mu gihe cy’umwaka bitewe n’uko iki gihugu gikomeje kurangwa mo imvururu kuva perezida Nkurunziza yakongera kwiyamamaza agatorwa,
Ubwo yatangazaga ibihano ku Burundi, perezida Obama yagize ati “Ahazaza h’igihugu dukunda hari mu kaga, Abayobozi birunduriye mu nzangano, ibikorwa bw’ihohoterwa bikomeye bikomeje guhitana abagabo, abagore n’abana duhereye ku hashize h’Uburundi twese turabona aho izi mvururu zerekeza igihugu”
Umunyamabanga mukuru w’ishyaka rya CNDD-FDD, riri ku butegetsi mu Burundi, Evariste Ndayishimye, aherutse gutangaza ko hamwe na perezida mushya w’Amerika igihugu cy’Uburundi kizagira amahirwe yo kwereka Amerika ukuri ku byabereye mu Burundi bityo ibihugu byombi bikongera kubura umubano wabyo.
Agaruka ku rugero Uburundi bw’igiye ku matora y’Amerika, Ndayishimye ati “Iri ni isomo kuri twe kuberako Amerika yatweretse urugero rwiza rw’uko abatsinzwe amatora baba bakwiye kwemera ibyavuye mu matora ntibirohe mu mvururu”
Ati “Guverinoma y’Uburundi yizeye ko impinduka ku buyobozi bw’Amerika bizaba ibihe bishya ku bihugu byombi n’amahirwe yo kuvugurura umubano hagati y’ibihugu byombi
Ibihano by’Amerika ku Burundi byagize ingaruka ku batuye mu gihugu cy’Uburundi ndetse no kuri leta y’Amerika bitewe n’uko kuri ubu ibikoresho n’ibikorwa by’Amerika mu Burundi bifunze aho bidashobora koherezwa ahandi, kugurishwa cyangwa kugira ikindi bikorwaho.
[ad id=”44145″]
Umubano w’Amerika n’Uburundi wajemo agatotsi kuva umwaka wa 2015 ubwo perezida Nkurunziza yatangazaga ko aziyamamariza indi manda ya gatatu yaje no gutorerwa, Amerika yatangaje ko guverinoma y’Uburundi yakoreshaga imbwirwa ruhame zikwirakwiza amacakubiri n’urwango ndetse ikanabangamira uburenganzira bwa muntu aho byemejwe ko leta y’Uburundi yica abatavuga rumwe nayo.
impunzi
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Niyonsenga Schadrack@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *