Leta ya Afurika y’Epfo yabuze icyo ivuga ku iyicwa ry’uwari umuhuzabikorwa wa RNC

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma ya Afurika y’Epfo yabuze ibisobanuro itanga ku rupfu rw’Umunyarwanda, Seif Bamporiki wari mu bayobozi bakuru ba RNC muri iki gihugu, aho kugeza n’ubu bavuga ko batazi icyo babikoraho.

Umwe mu bayobozi bakuru muri Afurika y’Epfo ati “Ntituramenya icyo twabikoraho. Polisi ntacyo iratubwira kubw’ibyo ntitubizi.”

Seif Bamporiki wari Umuhuzabikorwa wa RNC muri Afurika y’Epfo, yishwe ku Cyumweru gishize ubwo yari ashyiriye umukiriya igitanda ahitwa Nyanga, mu nkengero za Cape Town.

Iyicwa rya Seif ngo ryakabaye ryarafashwe nk’ubujura iyo hataza kubaho ikintu kimwe. Ababonye iyicwa rye bavuga ko umwicanyi wamurashe yari afite imbunda iriho silencer (igikoresho gishyirwa ku munwa w’imbunda bigatuma urusaku rutumvikana).

Umwe mu bayobozi muri Afurika y’Epfo ati : “Abanyabyaha bacu ntabwo bateye imbere gutyo ku buryo bagira imbunda zifite silencers. Uriya ni umuntu wahawe akazi avuye hanze”.

Izindi mpamvu zikekwa zaba ziri inyuma y’iyicwa rya Bamporiki nk’uko iyi nkuru dukesha African Reports ikomeza ivuga, harimo kuba haba hari ibikorwa bitari byiza Bamporiki yishoyemo cyangwa ibyaha byateguwe akaba ari byo yazize.

Umuvugizi wa RNC, Etienne Mutabazi ariko avuga ko Bamporiki yishwe hakoreshejwe uburyo bwo gushuaka umuntu ukamujyana ahantu hadatekanye kugirango ubone uko umwica.

Si Umunyarwanda wa mbere wiciwe ku butaka bwa Afurika y’Epfo

Mu 2013, umwe mu bashinze RNC, Patrick Karegeya, yasanzwe muri imwe mu mahoteli yo mu Mujyi wa Johannesburg yishwe yahahamagawe n’umuntu yari azi, hatungwa intoki ubutegetsi bw’u Rwanda butugeze bwemeza cyangwa ngo buhakane ko bwabigizemo uruhare.

Kuri iyi nshuro ariko, abategetsi ba Afurika y’Epfo babuze icyo bavuga. Igipolisi kiri gukora iperereza ku iyicwa rya Bamporiki kugeza ubu cyatangaje gusa ko kiri mu iperereza rireba abantu babiri bakekwa ariko hatarafatwamo n’umwe.

Ku ruhande rw’u Rwanda, ntacyo rwigeze rutangaza ku birebana n’urupfu rwa Bamporiki dore atari agifatwa nk’umuturage warwo kuko yambuwe passport mu 2012.

Guverinoma ya Afurika y’Epfo nayo yirinze guhubuka mu kugira icyo itangaza kuri ubu bwicanyi na cyane ko ubushize urupfu rwa Karegeya rwateje umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi.

Icyo gihe Afurika y’Epfo yirukanye abadipolomate b’Abanyarwanda baketsweho uruhare mu rupfu rwa Karegeya, u Rwanda narwo rwirukana abadipolomate bo muri Afurika y’Epfo bari i Kigali.

George Twala, wari ambasaderi wa Afurika y’Epfo I Kigali icyo gihe, yasigaye muri ambasade nk’aho ari wenyine kugeza ubwo nawe igihugu cye cyamuhamagazaga mu mpera za 2018 ntagaruke.

Twala yaje gusimburwa mu mpera za 2020 na Mandisi Mpahlwa, umudipolomate wanyuze no muri Zimbabwe no mu Burusiya.

Kuzura umubano n’u Rwanda

Iyi nkuru irakomeza ivuga ko ubwo Perezida Cyril Ramaphosa yatangiraga manda ye mu 2018 yiyemeje gukomereza aho Jacob Zuma yari agejeje mu gusubiza mu buryo umubano wa Afurika y’Epfo n’u Rwanda. Perezida Kagame ubwe yagiye kwakira ku kibuga cy’indege Perezida Ramaphosa ubwo yitabiraga inama ya Afurika Yunze Ubumwe ku Isoko rusange rya Afurika yateraniye mu Rwanda muri Werurwe 2018.

Ramaphosa, wahoze ari umucuruzi, yashimye u Rwanda uburyo rukoresha mu kureshya abashoramari, ndetse anavuga ukuntu dipolomasi mu bukungu n’ubucuruzi bishobora kwihutisha iterambere rya Afurika.

Icyo gihe hanavuzwe ko abategarugori babiri, Sisulu na Mushikiwabo, bahawe inshingano zo gukurikirana iryo subukurwa ry’umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi.

African Report ikaba ivuga ko ariko ingufu za Ramaphosa zahuye n’imbogamizi zo kubura urwego rumushyigikira muri iyo nzira kuko abantu bose bari barashinzwe gukurikirana iby’umubano n’u Rwanda bagiye bava mu kazi cyangwa bakajya mu zabukuru nk’uko byemezwa n’umwe mu bahoze ari abayobozi bakuru muri guverinoma. Muri aba harimo n’uwari minisitiri w’ububanyi n’amahanga na minisitiri ushinzwe ubutasi n’abandi bayobozi.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *