Alireza Sepahi, umusore w’imyaka 25 wo muri Iran, yishwe amanitswe nyuma y’amasaha make akoze ubukwe n’umukunzi we Mahshad Keshani, ufite imyaka 22, mu muhango wabereye muri gereza bakoresheje telefoni.
Aba bombi bari mu bihumbi by’abatawe muri yombi bazira imyigaragambyo yamagana ubutegetsi bwa Iran yabaye mu ntangiriro za 2026.
Nk’uko The Sunday Times yabitangaje, Keshani ni we wasabye ko bakora ubukwe nyuma yo kumenya ko umukunzi we ashobora kwicwa vuba. Ku wa 5 Ukwakira 2026, umunyamategeko Amirsalar Davoudi yabafashije gusezerana kuri telefoni, ba se bari kumwe na bo muri uwo muhango.
Sepahi yishwe amanitswe nyuma y’amasaha make, ahitwa Shahid Alikhani Square mu mujyi wa Isfahan. Mbere yaho, yari yararokotse ikindi gihe yari agiye kwicwa mu mpeshyi, ubwo yagiraga ikibazo cy’umutima akagwa muri koma.
Sepahi yari mu bagabo 12 bashinjwaga kugira uruhare mu rupfu rw’abashinzwe umutekano bane mu myigaragambyo. Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yavuze ko abaregwa bahatiwe kwemera ibyaha bakoreshejwe iyicarubozo.
Nyuma y’urupfu rwe, umuryango wa Sepahi wanabujijwe kumushyingura mu mujyi yavukiyemo, nk’uko Iran International yabitangaje.


