Ku bw’ ibibazo by’ ingutu kandi bikomeye, Leta y’ u Burundi yatangiye gushishikariza umutwe w’ Imbonerakure gushotora u Rwanda mu buryo bwose bushoboka ku mipaka y’ ibihugu byombi.
Guharabika Perezida Paul Kagame , guhohotera abanyarwanda b’ inzirakarengane ndetse no gutuka ingabo z’ u Rwanda biciye mu myigaragambyo yateguwe ni bimwe mu bimenyetso simusiga byagiye bigaragara.
Imbonerakure 500 Loni ifata nk’ ibikoresho bya Leta ya Perezida Nkurunziza nizo zitabiriye igikorwa cyo kwamagana u Rwanda cyabereye I Nemba ku Cyumweru taliki 7 Kanama 2016.
Muri iyo myigaragambyo Imbonerakure , zagiraga ziti:”umwanzi w’ u Burundi ni u Rwanda na Perezida warwo. Tuzamushyingurana n’ingabo ze”.
Hari ahandi zasabaga u Rwanda kureka impunzi z’Abarundi ngo zigataha iwazo nk’aho u Rwanda rwazibujije gutaha cyangwa ari rwo rwazihungishije.
Izi Mbonerakure zitabiriye iyi myigaragambyo zagiye zituruka mu ma turere twa Buganda, Rugombo ndetse na Mugina nk’ uko tubikesha SOS Médias Burundi ndetse n’ Ibiro Ntaramakuru Net Press.
Ubu buryo bushya bwo guhangana n’ u Rwanda hakoreshejwe urubyiruko rwa CNDD-FDD ya Nkurunziza bukomeje umurego nyuma y’ aho muri Nyakanga 2016, Leta y’ u Burundi ifashe icyemezo cyo kubuza ibiribwa kwinjira mu Rwanda.
Si ibyo gusa kuko no kuwa 4 Kanama 2016,Guverinoma y’ u Burundi yabujije imodoka zitwara abantu kwambuka imipaka y’ u Rwanda.
Byumvikane neza ko iyo Leta y’ u Burundi ibujije ibicuruzwa n’ imodoka zikorera abantu n’ ibintu kwinjira mu Rwanda bisobanura yuko nayo idakeneye ibituruka yo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Igihugu cy’ u Burundi cyatangiye guhura n’ ingorane za politiki n’ izubukungu kuva aho Perezida Nkurunziza yiyamamarije muri Mata ndetse akanatorerwa kongera kuyobora igihugu muri Nyakanga 2015 binyuranyije n’ Itegekonshinga ryari ryaramugeneye kwiyamamaza inshuro 2 gusa mu gihe kingana n’ imyaka 10.
Gusa abakurikiranira hafi politiki y’ u Burundi kuva aho imyigaragambyo irwanya Leta itangiriye bemeza ko umubare wabamaze guhunga igihugu ukabakaba ibihumbi 300 n’ ubwo Leta yo yemeza ko abamaze guhasiga ubuzima batarenze 500.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Zamubandi Saido/Bwiza.com



