Guverinoma ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) yagaragaje ko ihangayikishijwe n’abanyamakuru b’Abanyarwanda bagiye gutara inkuru mu bice bigenzurwa n’umutwe witwaje intwaro wa M23.
Minisiteri ishinzwe itumanaho n’itangazamakuru ya RDC kuri uyu wa 12 Ukuboza 2022 yatangaje ko hari abanyamakuru barimo n’abakwirakwiza icengezamatwara binjiye mu buryo butemewe n’amategeko, banyuze i Bunagana, bakomereza muri Kishishe, Murimbi na santere ya Rutshuru.
Iyi Minisiteri ibona icyajyanye aba banyamakuru muri utu duce ari “ugufata ubuhamya buhimbano” bw’ibibera muri bice M23 ikoreramo, ngo no guhisha ukuri ku bwicanyi bwabereye muri Kishishe n’ahandi muri teritwari ya Rutshuru.
Iremeza ko ukwinjira kw’aba banyamakuru ku butaka bwa RDC ari ikimenyetso gishya ku kirego cy’uko Leta y’u Rwanda ifasha umutwe wa M23.
Umuyobozi wa M23 ku rwego rwa politiki, Bertrand Bisimwa, abona ibi ari iterabwoba guverinoma ya RDC yashyize abanyamakuru bashaka kugagaragaza ukuri kw’ibyabereye mu gace ka Kishishe; yo yaba ishaka ko kutamenyekana.
Ubutumwa Bisimwa yashyize kuri Twitter bugira buti: “Kubera iki Leta ya Kinshasa yahisemo gutera ubwoba abanyamakuru bajya gushaka ibimenyetso muri Kishishe kugira ngo basuzume iby’amatangazo ya bamwe n’abandi? Kubera iki ishaka kubihisha kandi yiyita ko ishyigikiye iyubahirizwa ry’amategeko, n’umurinzi w’ubwisanzure bwa rubanda?”
Iri tangazo rigiye hanze nyuma y’impaka zadutse ku mbuga nkoranyambaga zishingiye kuri aba banyamakuru bagaragaye mu mashusho n’amafoto bari kumwe n’Abanyekongo ndetse n’abarwanyi ba M23 mu bice yafashe.

8 Responses
Leta ya RDC ihangayikishijwe n’abanyamakuru b’Abanyarwanda bagiye gutara inkuru ahagenzurwa na M23
Ese nukuberiki muyaya adashaka ko ukuri kujya hanze ese yumva bazakomeza kutubeshya .
Gusa muhinduye umurongo mukotereramo Congo intambara zashira.

Ko DRC ari igihugu cyigenga, kuki batasaba iperereza ryigenga ngo rigere hariya rishyire ukuri ahabona? noneho abakongomani bariyahura nibumva ingabo za EAC, JVM,FARDC na MONUSCO yahuye na M23 muri zone igenzurwa nayo. ngaho rero INTEKO nibafatire ibihano kuko bagiye guhura númutwe wíterabwoba. Mwabishaka mutabishaka tuzaturana nkabakongomani, nibiba ngombwa buri wese agaragaze identite ye turebe ko mwese mutavuye hanze, mukiyitirira CONGO mukibwira ko muyifiteho uburenganzira kuturusha

Amateka atubwira ko amoko yose yabanaga mu mahoro mbere yuko Afdl ya Kabila yoherejwe kudurumbanya Kongo. Niyo mpamvu Uganda n’Urwanda bitahakana uruhare bagize mu guhungabanya umutekano wa Kongo.

Mbere y’uko AFDL itangiza urugamba rwo gukuraho Mobutu,umutekano wo mu burasirazuba bwa Congo wari imyaka mike ubangamiwe.Sinzi impamvu rero imyaka yo kuva 1994(ukwimukira muri Congo kw’abari bamaze gukora Genocide mu Rwanda) kugeza AFDL itera wayirengagije.