Leta ya RDC yemeza ko yoroheye u Rwanda muri ibi bihe

Sangiza iyi nkuru

Umuvugizi wa guverinoma ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Patrick Muyaya, yagaragaje ko igihugu cye cyoroheye u Rwanda muri iki gihe umubano w’ibihugu byombi watutumbyemo umwuka mubi.

Mu kiganiro yagiranye na RFI, Muyaya yashimangiye ko ingabo z’u Rwanda zinjiye ku butaka bwa RDC, zijya gufasha umutwe witwaje intwaro wa M23 mu mirwano yabereye mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Ibi birego Leta y’u Rwanda yahakanye ikanabyamagana, byatumye guverinoma ya RDC ifata icyemezo cyo gukumira ingendo indege za RwandAir zakoreraga i Goma, Lubumbashi na Kinshasa, isesa amasezerano ibihugu byombi byagiranye ndetse inatumiza Ambasaderi Vincent Karega kugira ngo atange ibisobanuro.

Muyaya abajijwe kuri ibi bihano, yagaragaje ko ahubwo guverinoma ye yorohereye u Rwanda, yemera ko imipaka y’ibihugu byombi ikomeza gukora, irekura n’abasirikare babiri barwo bafashwe n’igisirikare.

Aba basirikare RDC yemeza ko bafatiwe mu butaka bwayo bagiye gufasha M23 mu kugaba igitero ku birindiro bya Rumangabo biri muri teritwari ya Rutshuru, ariko u Rwanda rwo rukemeza ko bashimutiwe ku burinzi barimo ku mupaka.

Muyaya yagize ati: “Kubera ko Abanyarwanda n’Abanyekongo bahanahana byinshi, ndibutsa ko umupaka wa RDC-Rwanda ari umwe mu ikoreshwa cyane ku Isi. Perezida wa Repubulika yerekanye ikimenyetso cyiza, abasirikare b’u Rwanda bafatiwe mu gihugu cyacu bararekurwa.”

Uyu Muvugizi yavuze ko mu biganiro by’ubuhuza ibihugu Leta zombi ziteganya guhuriramo nihatabaho gusasa inzobe, guverinoma ya RDC izafata umwanzuro wo kwirukana Ambasaderi Karega.

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Leta ya RDC yemeza ko yoroheye u Rwanda muri ibi bihe
    Mtimuyusibe: izina niryo muntu koko: witiranya ibihugu wa Muyaya we. U Rwanda ruzakira neza ibyo muzakora byose dore ko yabagaragarije aho ihagaze kuri ibi bibazo mufitanye na M23

    1. Leta ya RDC yemeza ko yoroheye u Rwanda muri ibi bihe
      Ubupfapfa nibwo bwabarenze butuma mutiyumvish ukuri. Urugero rwanyu rwiza ni farao.

    2. Leta ya RDC yemeza ko yoroheye u Rwanda muri ibi bihe
      Ubupfapfa nibwo bwabarenze butuma mutiyumvish ukuri. Urugero rwanyu rwiza ni farao.

  2. Leta ya RDC yemeza ko yoroheye u Rwanda muri ibi bihe
    Mtimuyusibe: izina niryo muntu koko: witiranya ibihugu wa Muyaya we. U Rwanda ruzakira neza ibyo muzakora byose dore ko yabagaragarije aho ihagaze kuri ibi bibazo mufitanye na M23

  3. Leta ya RDC yemeza ko yoroheye u Rwanda muri ibi bihe
    Ariko Congo murasetsa, ese mwumva ko mwihagije kuburyo u Rwanda mwebwe mutarukenera? mwibagiwe ko Goma icana amashanyarazi ya Rubavu ikanywa n’amazi y’u Rwanda. Nonese mwebwe nta Ambasaderi mufite mu Rwanda? ejo se ibirunga nibigaruka muzajya Kinshasa?? ngaho daaa simbifuriza ikibi ariko mujye mutekereza nk’@bantu bazima.

  4. Leta ya RDC yemeza ko yoroheye u Rwanda muri ibi bihe
    Ariko Congo murasetsa, ese mwumva ko mwihagije kuburyo u Rwanda mwebwe mutarukenera? mwibagiwe ko Goma icana amashanyarazi ya Rubavu ikanywa n’amazi y’u Rwanda. Nonese mwebwe nta Ambasaderi mufite mu Rwanda? ejo se ibirunga nibigaruka muzajya Kinshasa?? ngaho daaa simbifuriza ikibi ariko mujye mutekereza nk’@bantu bazima.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *