Leta ya Tanzania yavuze ko impunzi z’abarundi itazongera kuzemerera guhungira muri Tanzania, inasonanura neza ko izagirana ibiganiro n’igihugu cy’u Burundi ndetse n’amashyirahamwe agenga impunzi ku isi bakiga ku buryo bwakoreshwa mu gucyura impunzi z’abarundi zikiri muri Tanzania.
Ibi byagarutsweho na Guverineri w’intara ya Kigoma Emmanuel Maganga mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru aho yavugaga ku ngamba Tanzania yafashe zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus. Muri iki kiganiro Guverineri Maganga yavuze ko Tanzania itakomeza kwihanganira Abarundi basimbukira muri iki gihugu uko u Burundi bugize amatora. Yagize ati” Hari abaturage bamwe na bamwe guhunga babifashe nk’umukino amatora yaba abaye mu mahoro cyangwa ba ntayo.”
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko Leta ya Tanzania itabasha gukomeza kurebera, ahubwo Leta zombi zizicara ndetse n’amashyirahamwe ashinzwe impunzi ku isi bakarebera hamwe uburyo impunzi nk’iziri mu nkambi za Nduta, Nyarugus na Mutendeli zacyurwa mu gihugu cyazo zikajya gufasha abandi kubaka u Burundi.
Ku ruhande rw’impunzi zahungiye Nduta zo zivuga ko nta muntu wahunga nta kibazo afite ziboneraho gusaba Leta ya Tanzaniya kubahiriza amategeko agenga impunzi, ndetse na UNHCR ikabatera ingabo mu bitugu kugeza ubwo ibyatumye bahunga bivuyeho bakaba batahuka ku bushake bwabo.
Abenshi mu mpunzi baganiriye n’Ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru bavuga ko nta ho bahera bataha kuko amatora bari barabwiwe gutegereza bivugwa ko yabayemo amanyanga bityo bakaba bumva nta kizere bagirira Perezida bivugwa ko yatowe.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi ku isi (UNHCR) ritangaza ko kuri ubu Tanzania icumbikiye impunzi z’abarundi zisaga 160,000, bikaba biteganywa ko bazatangira gucyurwa nyuma y’amatora.


