Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) ku wa Kane yatangaje ko yahagaritse amadini n’amatorero 43 yakoreraga mu Rwanda “mu buryo butemewe n’amategeko”.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude mu ibaruwa yandikiye abayobozi bose b’uturere two mu gihugu, yasabye ko iriya miryango 43 ishingiye ku myemerere igomba guhagarikwa.
Ibaruwa ya Minisitiri wa MINALOC ivuga ko kuva muri Nyakanga 2024 mu gihugu hose hari gukorwa igenzura ku madini n’amatorero, bityo ko “abadafite ubuzima gatozi n’abandi bakora mu buryo butemewe n’amategeko bagomba guhagarikwa n’ibikorwa byabo bigahagarara”.

Guhagarika aya madini n’amatorero bije bikurikira umwanzuro wo gufunga insengero zisaga 8,000 Leta y’u Rwanda iheruka gufata, nyuma yo gusanga zitujuje ibisabwa.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame ubwo yavugaga ku kibazo cy’izi nsengero, yavuze ko atazigera yihanganira abitwaza imyemerere bagamije kwiba Abanyarwanda.
Kuri ubu amakuru avuga ko mu nsengero zitujuje ibisabwa zahagaritswe harimo izigomba gusenywa, zikaba zirimo 55 zo mu ntara y’Amajyaruguru.


