Ibigo n’inzego zitandukanye bya Leta birasabwa kwishyura amafaranga asaga miliyoni 50 biturutse ku manza Leta yagiye itsindwamo n’abagiye bayirega mu nkiko ku bw’amakosa y’abayobozi. Amakosa yagiye akorwa n’ibi bigo n’izi nzego higanjemo ayo kwirukana abakozi mu buryo bunyuranyije n’amategeko, gusesa amasezerano no gutanga ingurane. Mu bigo n’inzego biri ku isonga mu gutuma inkiko zitegeka Leta kwishyura ako kayabo harimo Ikigo cy’Igihugu cy’Isuku n’Isukura (WASAC) cyategetswe n’urukiko kwishyura Frw miliyoni 13. Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ingufu (REG) cyategetswe kwishyura Frw miliyoni 13. Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe iby’ Ubushakashatsi mu by’Inganda n’Iterambere (NIRDA), cyategetswe kwishyura Frw miliyoni esheshatu n’ibihumbi 300. Ni mu gihe kandi Akarere ka Nyarugenge kategetswe kwishyura Frw miliyoni umunani n’ibihumbi 700 naho Akarere ka Nyabihu kakaba kazishyura Frw miliyoni ebyiri n’ibihumbi 900. Urutonde rw’ibigo n’inzego za Leta bigomba kwishyura amafaranga abatsinze ni rurerure nk’uko The New Timess ibitangaza. Bwiza.com ntiiyabashije kurubona rwose. Kuba iyi ngingo yo gushora Leta mu manza ikazitsindwa igenda igaruka, bigaragaza ko hakiri ikibazo mu nzego za Leta ku bijyanye no gukemura ibibazo by’akazi. Ku bw’iyo mpamvu, Inteko Ishinga Amatgeko, Umutwe w’Abadepite ba Komisiyo y’Imibereho Myiza kuri uyu wa 4 Mutarama uyu mwaka, batumije Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye ngo asobanure ingamba zaba zihari kugira ngo Leta idakomeza gushorwa mu gihombo. Kuva mu 2015 kugeza mu 2017, inzego za Leta 43 zarezwe mu nkiko n’abantu bagera ku 147 mu byari bikubiye mu manza 83. Leta yatsinzemo imanza 30 zonyine. Kuva mu 2009 kugeza mu 2018 Leta yatsinzwe imanza zatumye itegekwa n’inkiko kwishyura Frw angana na miliyari n’igice. Kuva mu 2017 kugeza 2018, Leta yategetswe kwishyura Frw miliyoni 224. Mu 2013 ni bwo Minisitiri w’Intebe yari yavuze ko umukozi wa Leta uzayishora mu manza igatsindwa, azajya yishyura ayo yaciwe gusa ibi ntibirakurikizwa kugeza ubu.


