img-20210321-wa0019.jpg

Lewis Vocal Band yasohoye amashusho y’indirimbo isubizamo abantu ibyiringiro (videwo)

Sangiza iyi nkuru

Itsinda Lewis Vocal Band riramya rikanahimbaza Imana ryasohoye indirimbo “Ndakwiringiye” ikoze mu buryo bwa “Live”, ikaba ari indirimbo isaba abantu kwiringira Imana no mu bihe bikomeye.

Iyi ndirimbo irimo ubutumwa bubwira abantu ko no mu bihe bikomeye, inzira zose zifunze n’inshuti zananiwe, bakwiriye guhora biringira Imana kuko ari yo idahemuka.

Umuyobozi wa Lewis Vocal Band, Tuyiramye Protogene, yavuze ko basohoye iyi ndirimbo by’umwihariko muri ibi bihe Isi yugarijwe n’icyorezo cya Covid-19 cyahungabanyije ibintu byinshi mu mibereho ya benshi, kugira ngo abantu bongere kwibuka ko Imana itahindutse.

Tuyiramye yagize ati: “Ni indirimbo ikoze mu buryo bw’isengesho umuntu wese yasenga abwira Imana ko akiyiringiye n’ubwo ibibazo byaba byinshi bite. Turashaka kwibutsa abantu ko n’ubwo Isi iri mu bihe bitoroshye, benshi bahuye n’ibibazo ntibakwiye kwiheba cyangwa ngo bumve ko byarangiye, bakwiye kugirira Imana icyizere bakagumya kuyiringira kuko yo itajya ihemuka.”

Tuyiramye yakomeje avuga ko uretse iyi ndirimbo hari n’izindi zikiri gutunganywa muri studio bitegura kuzasohora mu minsi iri imbere nazo zatunganyijwe mu buryo bwa “Live” ari amajwi ndetse n’amashusho.

img-20210321-wa0019.jpg

Lewis Vocal Band ni itsinda rigizwe ahanini n’urubyiruko rubarizwa mu itorero rya ADEPR, bahuriye ku kuba bakuriye mu ishuri ry’i cyumweru (Sunday school).

Mu 2014 yatangiranye n’abasore batatu bishyize hamwe bashaka gukora umuziki wa acappella, nyuma itsinda rigenda ryaguka hiyongeramo n’abandi ndetse n’imikorere irahinduka, kugeza mu 2018 ubwo bavuga ko ari bwo basa n’aho ari bwo binjiye mu ruhando byeruye.

img-20210321-wa0016.jpg

Intego y’iri tsinda, nk’uko umuyobozi waryo Tuyiramye yabitangaje, ngo ni ukwamamaza ubutumwa bwiza hafi na kure, ndetse no kurushaho kuba ikitegererezo bigatuma n’abagiye bava ku Mana bahindukira bakayigarukira.

Bahishikariye gukomeza kubwira urundi rubyiruko kuva mu byaha rukizera umwami Yesu, ndetse n’abakiri bato bagakomeza gukurira mu murongo wo kubaha Imana, ndetse impano zabo bakazikoresha ku bw’ubwami bw’Imana.

Tuyiramye yasabye abantu gukomeza kubashyigikira kuko hari ibikorwa byinshi bitegura gukomeza gukora mu bihe biri imbere, birimo gusohora n’izindi ndirimbo zirimo iziri gutunganywa muri studio kuri ubu.

Kanda hano urebe iyi ndirimbo

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *