images_1_-2.jpg

Liban: Mossad irashinjwa gutega ibisasu mu bikoresho by’itumanaho byakomerekeje ibihumbi

Sangiza iyi nkuru

Amakuru atandukanye aravuga ko ikigo cy’ubutasi cya Israel cya Mossad cyateze ibisasu mu bihumbi by’ibikoresho by’itumanaho byakira ubutumwa bizwi nka pagers cyangwa beepers bya Hezbollah mbere y’uko biturikira muri Liban.

Umwe mu bashinzwe umutekano wo muri Libani yabwiye Reuters utu dukoresho twazanywe mu gihugu mu mezi ashize.

Ku rundi ruhande, amakuru ava muri Israel na Amerika avuga ko Israel yaturikirije izi beepers hakiri kare ukurikije uko byari byateganijwe, batinya ko Hezbollah yabivumbura.

Utu dukoresho bigaragara ko twakorewe muri Taiwan, ariko uruganda rwo muri Taiwan rwadukoze, Gold Apollo, ruhakana kugira uruhare muri iki gikorwa cyitiriwe Mossad, ruvuga ko pagers zakozwe n’uruganda rwo muri Hongria basinyanye amasezerano.

images_1_-2.jpg

Nibura abantu icyenda barapfuye abandi ibihumbi barakomereka ubwo utu twuma twaturikaga kuwa Mbere ushize.

Impuguke mu by’ibisasu yabwiye BBC ko ibikoresho bishoboka ko byari byashyizwemo garama 20 z’ibiturika byo mu rwego rwo hejuru bikoreshwa mu gisirikare.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *