Liberia: Komisiyo y’amatora yateye utwatsi iby’uko habaye uburiganya mu matora

Sangiza iyi nkuru

Komisiyo y’igihugu y’amatora muri Liberia kuri uyu wa Gatanu yatesheje agaciro ibirego by’uko icyiciro cya mbere cy’amatora aheruka yabayemo uburiganya.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara rirebana n’amatora yo kuwa 10 Ukwakira 2017, ryashimangiye icyemezo cyafashwe kuwa Mbere nk’uko umuyobozi muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Davidetta Lassana yabitangarije itangazamakuru.

Icyiciro cya kabiri cy’amatora cyagombaga guhuriramo, Joseph Boakai wo mu ishyaka riri ku butegetsi n’uwahoze ari umukinnyi w’umupira w’amaguru wabigize umwuga, George Weah, byari biteganyijwe ko kizaba kuwa 07 Ugushyingo ariko gisubikwa n’Urukiko rw’Ikirenga nyuma y’ikirego cy’uburigany bwabaye mu cyiciro cya mbere.

Icyo gihe umukandida Charles Brumskine wo mu ishyaka Liberty Party, waje ku mwanya wa gatatu, yavuze ko hakoreshejwe amakarita y’itora y’impimbano bikagira ingaruka ku matora ndetse na Boakai aramushyigikira.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Iyi komisiyo y’amatora ngo ikaba yarasanze ibyo izi mpande zombi zivuga nta bimenyetso bifatika zifite nk’uko bisabwa n’itegeko nshinga, yongeraho ko amakosa mu bikoresho yabayeho nta ngaruka yagize kuko yahise akosorwa.

Mbere y’itangazwa ry’iki cyemezo ayo mashyaka abiri yari yatangaje ku mugaragaro ko iyi komisiyo ikwiye kwegura kubera ibyo birego yashinwaga ndetse atangaza ko azitabaza Urukiko rw’Ikirenga.

Uru rukiko nk’uko iyi nkuru dukesha AFP ivuga, akaba ari rwo rushobora gufata icyemezo cyo gutera utwatsi ibirego bya Boakai na Brumskine ndetse rukemeza ko amatora akomeza cyangwa agasubirwamo.

Aya matora ariko ku rundi ruhande yafashwe n’abayakurikiranye b’abanyamahanga n’ab’imbere mu gihugu nk’ayaciye mu mucyo no mu bwisanzure nubwo bamwe batangae ko habayeho ubukererwe.

George Weah yasoje ari imbere ya Boakai ndetse na kure cyane ya Brumskine, ariko ananirwa kuzuza amajwi 50% biba ngombwa ko hatangazwa icyiciro cya kabiri cy’amatora. Aya matora naramuka arangiye neza, akazaba ari bwo bwa mbere habayeho guhererekanya ubutegetsi mu nzira ya demokarasi muri Liberia.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *