Liberia:Perezida uherutse gutorwa yananiwe gusoza imbwirwaruhame ye ahagaze ahita aca akabogi

Sangiza iyi nkuru

Perezida Joseph Boakai uherutse gutorwa muri Liberia yananiwe gukomeza ijambo yagezaga ku bitabiriye umuhango w’irahira rye ahagaze kubera uburwayi maze ahitamo kurikomeza yiyicariye.

Joseph Boakai umaze kugera mu zabukuru dore ko afite imyaka 79, ubwo yari imbere y’imbaga ayigezaho ijambo yateguye, byabaye ngombwa ko afata akaruhuko aricara.Ni umuhango wabaye ku wa Mbere tariki 22 Mutarama 2024 i Monrovia mu Murwa mukuru wa Liberia.

Uretse kuba ari mu zabukuru, France24 yanditse ko n’ubushyuhe bwari buri hejuru ku buryo bwamufatanyije n’uburwayi bituma intege zikendera ahitamo kuba aruhutse arikomeza yicaye.Amashusho ya videwo yerekanaga umugabo ufata impapuro hafi ye amuhungiza.

Mu ijambo rye yagize ati “Turabona ibihe bigoye, turabona byinshi bitagenda, turabona ruswa mu nzego zo hejuru ndetse no mu nzego zo hasi. Ni icyo gituma tuje kugira ngo tubikemure”.

Bwana Boakai yatsinze Perezida ucyuye igihe, George Weah wahoze ari umukinnyi w’umupira w’amaguru, mu matora yabaye mu Gushyingo 2023 n’amajwi 50,64% mu gihe George Weah bari bahatanye yagize 49,36%.

Mu gihe cyo kwiyayamamaza kwa Boakai bwasaga n’ubutameze neza, ariko yabwiye BBC ko afite ubuzima bwiza kandi imyaka ye igomba kuba umugisha kuri iki gihugu.Bwana Boakai yabaye visi-perezida muri guverinoma ku butegetsi bwa Ellen Johnson Sirleaf kugeza mu mwaka wa 2018.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *