Imirambo y’abanyafurika 74 yarobwe n’abashinzwe ibikorwa by’ubutabazi mu gihugu cya Libya kuri uyu wa 21 Gashyantare 2017, iyi mirambo ikaba yakuwe mu nyanja ya Mediterane ahana imbibe na Libiya.
Umuvugizi w’umuryango utabara imbabare uzwi nka croix Rouge, Mohammed al-Misrati yavuze ko mu gitondo cyo ku munsi w’ejo tariki ya 20 Gashyantare ubwato bwari bupakiye abimukira bo ku mugabane w’Afrika berekezaga ku mugabane w’u burayi bwarohamye mu gaceka Zawiya ku nkengero z’iyi nyanja hakarokoka bacye.
Uyu muyoboze yatangaje ko umubare w’abahitanwe n’iyi mpanuka y’ubwato ishobora gukomeza kuzamuka kuko abarohama muri iriya nyanja ari benshi.
Yavuze ko iyi mirambo igomba kugezwa mu murwa mukuru wa kiriya gihugu cya Libiya, Tripoli, ahari irimbi ryagenewe gushyingurwamo abaadafite bene bo.
Amakuru avuga ko ku munsi wo kuwa gatanu no kuwa gatandatu w’icyumweru gishize, abimukira basaga 500 barohowe muri iyi nyanja, mu gihe abasaga ibihumbi 4500 barohamye bagaapfa guhera mu ntangiriro z’umwaka ushize wa 2016 bajya mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane w’u Burayi n’Aziya.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


