Libya: Imfungwa zigera kuri 400 ziganjemo abashyigikiye Kadhafi zatorotse gereza

Sangiza iyi nkuru

Kuri iki cyumweru, itariki 02 Nzeri, imfungwa zigera kuri 400 zatorotse gereza iherereye mu nkengero z’amajyepfo y’umurwa mukuru wa Libya, Tripoli, ahamaze iminsi imirwano nk’uko Igipolisi cyabitangaje.

Igipolisi cya Libya kivuga ko aba banyururu babashije kwica imiryango mbere yo gutoroka Gereza ya Ain Zara iherereye mu majyepfo ya Tripoli.

Cyongeyeho ko abari bashinzwe kurinda gereza kubera gutinya, batabashije gukumira itoroka ryabo nyuma yo kwivumbagatanya kwabaye muri iyi gereza.

Abenshi muri aba batorotse ngo ni abantu bari bashyigikiye uwahoze ari perezida w’iki gihugu, cya Libya, Mouammar Kadhafi, ndetse n’abashinjwa gukora ubwicanyi bwakorewe mu myivumbagatanyo yo mu 2011 yamukuye ku butegetsi.

Minisiteri y’ubuzima muri iki gihugu iratangaza ko abantu 39 bishwe mu gihe abandi bagera mu 100 bakomeretse kuva iyo mirwano ihuje imitwe yitwaje intwaro mu majyepfo ya Tripoli kuwa Mbere ushize nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ikomeza ivuga.

Imirwano iri mu majyepfo y’umujyi wa Tripoli ikaba yarubuye ubwo inyeshyamba zari ziturutse mu majyepfo ya Tripoli zagabaga igitero mu bice by’amajyepfo bigatuma zihangana n’inyeshyamba zo muri ibyo bice zishyigikiye guverinoma yemewe n’amahanga.

Guverinoma ya Libya y’ubumwe yemewe n’Umuryango Mpuzamahanga kuri iki Cyumweru, itariki 02 Nzeri, yatangaje ko ishyize umurwa mukuru Tripoli ndetse n’inkengero zawo mu bihe bidasanzwe byo mu ntambara.

Umujyi wa Tripoli ukaba uhora mu ntambara hagati y’imitwe itandukanye kuva Kadhafi yahirikwa ku butegetsi.

 

.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *