Umuhanzi Karangwa Lionel, uzwi ku izina rya Lil G, yahakanye amakuru yo kubura ubwishyu bw’inzu studio ye yakoreragamo, ndetse anashimangira ko gutandukana na Producer Junior ari uguhitamo kwe ku bijyanye n’imikorere yashakaga muri studio ye.
Lil G yagize ati “kontaro yanjye na Junior yarangiye tariki ya 01 Nyakanga 2017, yaramazemo imyaka ibiri, njye byaranshimishije kuba twaramaranye imyaka 2, kutongera amasezerano ni ubushake bwanjye kuko nashakaga kugerageza ibintu bishya, studio yanjye sinashakaga ko yubakira k’umuntu umwe, nifuje ko nakoresha aba producers batandukanye, nabonye ari byo byamfasha kurushaho, ndamureka ibyo kumwongerera amasezerano ndabisubika’’.
Ku bijyanye n’inkuru zavuzwe ko Round Music ya Lil G, yavuye Kimihurura ikimukira Kicukiro nyuma y’aho uyu muhanzi aburiye amafaranga yo kwishyura inzu, Lil G yavuze ko ayo makuru atari ukuri, ahubwo kwimuka yabitewe na gahunda ya Leta yo kuvana ubucuruzi mu nzu zo guturamo, akaba aribyo byatumye yimuka.
Ku ruhande rwa Junior, mu kiganiro yagiranye na Bwiza.com yadutangarije ko imikorere ye na Lil G yagenze neza, ariko yifuje guhindura ubuzima, akomoza ku byo Lil G yatangaje, uyu mu Producer yavuze ko gushakishwa n’ama studio menshi aribyo byatumye atongera amasezerano, avuga ko nta ruhare Lil G yabigizemo.
Yagize ati’’ Njye ni ubushake bwanjye, nashakagwa na studio nyinshi, nagombaga kureba uko ahandi hameze, narebye ahari inyungu kuruha ahandi, ntacyo bintwaye nagiye ntangiza studio nyinshi, n’iyi ndimo hari ikizere ko izatera imbere, akazi naragatangiye ndi gukora ku ndirimbo za Urban Boyz, Dream Boyz n’abandi’’.
Kugeza ubu Junior ari gukorera muri studio nshya yitwa T Time, mu gihe Round Music yakoreragamo iri gukorerwamo na Holly Beat n’abandi ba Producer Lil G atashatse gutangaza.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Jean de Dieu Dushimimana/Bwiza.com


