” Abashima u Rwanda bagereranya aho rugeze ariko Abanyarwanda ntibarakagera aho bakagombye kugera .” Uyu ni Isaac Munyakazi Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi ubwo yasobanuraga uburyo u Rwanda rwahisemo kugira icyerekezo hagamijwe kugera kure hashoboka.
Bwana Munyakazi ati : « Umwana iyo adafashijwe kare aba apfuye ubuzima bwe bwose ». Kuwa 19 nzeri 2018, Bwana Munyakazi yibukije abafite uburezi mu nshingano, basaga 250, mu Karere ka Bugesera, icyerekezo bagomba kugenderamo, gikubiye mu nyuguti enye (LOCA), kugirango bategure Abanyarwanda b’ejo. Icyerekezo bumvikanyeho umwaka w’amashuri 2018 ujya gutangira.

Izo nyuguti enye zisobanura ko umuyobozi w’ikigo agomba kwigirira icyizere akaba umuyobozi ufata ibyemezo (Leadership). Umuyobozi kandi agomba kwibwiriza (Ownership), adakorera ku jisho cyangwa ngo akore nk’umucancuro cyangwa umunyakiraka.
Ibindi Munyakazi yeretse abarezi ko bigomba kuranga umuyobozi ni ukumvikana n’abo ayobora akamenya kujya inama n’abo bakorana (Collaboration). Inyuguti ya A yashojerejeho isobanura Accoumptability. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi Bwana Isaac Munyakazi yasabye abayobozi b’uburezi guhera ku Karere kugera k’umubyeyi ahagarariye abandi ko bagomba gufungura amatwi ndetse bakanakanguka. Ati : « Turenge amagambo dusubize abo twasezeranyije ibyo twiyemeje ko tuzageraho ».

Iyi nama yagaragarijwemo ibigenda neza n’ibigenda nabi mu burezi yashoje abayobozi b’ibigo bashyize umukono ku mihigo ikubiyemo ibyo bazakora uyu mwaka w’ingengo y’imari 2018-2019.


