London: Indege ya mbere izazana abimukira mu Rwanda ishobora gutinda kugeza mu Kwakira

Sangiza iyi nkuru

Indege ya mbere izohereza abimukira mu Rwanda ishobora gutinda kugeza nibura mu Kwakira, nyuma y’uko Urukiko Rukuru rwimuriye isuzuma ryo kureba ko bizaba byubahirije amategeko mu kwezi kwa cyenda.

Ku wa Mbere ushize, abacamanza bemeye icyifuzo cyo kwimurira muri Nzeri isuzuma ngo hamenyekane niba gahunda yo kwimura abimukira hagati ya Guverinoma y’u Bwongereza n’iy’u Rwanda yemewe n’amategeko.

Uru rubanza rwagombaga kuburanishwa mu cyumweru gitaha, ariko gutinzwa kwarwo bishobora kuba bivuze ko nta ndege izajya mu Rwanda mbere ya Nzeri nk’uko iyi nkuru dukesha The Telegraph ikomeza ivuga.

Iki cyemezo kije nyuma y’aho indege ya mbere yagombaga kuzana abimukira barindwi mu Rwanda ihagaritswe mu kwezi gushize, nyuma y’uko abacamanza b’uburenganzira bwa muntu bo mu Burayi bayitambitse ku munota wa nyuma.

Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu rwahaye umugisha ubusabe bwa bamwe mu basaba ubuhungiro n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu bakomeje kwemeza ko iyi gahunda inyuranyije n’amategeko akingira impunzi.

Icyo cyemezo cyahagaritse urugendo mu byumweru bitatu kugeza igihe ubutabera bwari kuzaba bumaze gusuzuma bidasubiraho iki kibazo muri uku kwezi kwa Nyakanga none byigijwe inyuma.

Minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu, Priti Patel na Dominic Raab, minisitiri w’ubutabera, basabye urukiko rw’i Burayi guhindura icyemezo cyarwo, cyatanzwe n’umucamanza umwe rukumbi.

Ubusabe bwo gusubika isuzuma bivugwa ko bwatanzwe n’imiryango y’abagiraneza barwanya iyi politiki. Harimo Care4Calais, n’Ihuriro ribarizwamo abashinzwe kurinda imipaka.

‘Umugambi mubi’

Clare Moseley washinze Care4Calais, yagize ati: “Ubu turi gukorana n’abantu barenga 20 bafunzwe kandi bateguzwa koherezwa mu Rwanda kuva mu rubanza ruheruka, kandi benshi muri bo bakomeje gufungwa, bararambiwe kandi ni bonyine, kandi bafite ubwoba ku byo ejo hazaza hashobora kuzana.

Ati: “Twarengewe no gushyigikirwa na rubanda twabonye kugeza ubu ariko ni ngombwa ko dukomeza igitutu. Dufite ibyumweru birindwi gusa kugeza igihe tuzasubira mu rukiko kugira ngo turwanye uyu mugambi mubi. ”

Ibiro bya minisitiri Patel byigeze kuvuga ko Guverinoma yiteguye kurengera politiki ya yo mu nkiko ivuga ko “Nta rukiko rwigeze rusanga iyi politiki itemewe.”

Urukiko Rukuru, Urukiko rw’Ubujurire n’Urukiko rw’Ikirenga zari zemeje ko indege zishobora gukomeza mu gihe hagitegerejwe ko hasuzumwa ko byubahirije amategeko mbere yuko ibyo byemezo bivanwaho n’Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bwa Muntu.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. London: Indege ya mbere izazana abimukira mu Rwanda ishobora gutinda kugeza mu Kwakira
    Nizereko nta gihombo igihugu cyacu gihura nacyo kubera uko gusubizwa inyuma kw’icyemezo. Gusa nkeka ariya masezerano abangamira impunzi, n’Imana ntiyayaha umugisha!

  2. London: Indege ya mbere izazana abimukira mu Rwanda ishobora gutinda kugeza mu Kwakira
    Nizereko nta gihombo igihugu cyacu gihura nacyo kubera uko gusubizwa inyuma kw’icyemezo. Gusa nkeka ariya masezerano abangamira impunzi, n’Imana ntiyayaha umugisha!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *