Ambasade y’u Rwanda i London mu Bwongereza yahakanye ibirego by’Umunyarwanda, Noël Zihabamwe uvuga ko Leta y’u Rwanda yashimuse abavandimwe be babiri, Jean Nsengimana na Antoine Zihabamwe. Hari amakuru ko aba babiri bafashwe n’abapolisi babasohoye mu modoka ya bisi hafi y’iwabo i Karangazi mu kwezi kwa Nzeri mu 2019, kugeza ubu bakaba batarongera kuboneka. Ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza yabwiye BBC ko ibi birego ari ibintu bitari ukuri “binaniwe kandi byongeye gukoreshwa” ndetse ko ari “amayeri aciriritse y’abanenga politike baba bashaka gusa kubona uko bavugwa mu bitangazamakuru.” Zihabamwe ni umuntu ukomeye mu Banyarwanda baba mu Mujyi wa Sydney muri Australia yageze muri icyo gihugu nk’impunzi mu 2006. Abavandimwe ba Zihabamwe bivugwa ko baburiwe irengero/ Ifoto: BBC



