Londres: Abanyarwanda bararushaho kugira ikizere cy’ubuzima- Perezida Kagame

Sangiza iyi nkuru

Mu Bwongereza kuri uyu wa 21 Mutarama 2020, Perezida Kagame yagiriye ikiganiro muri kaminuza ya King’s College London, ku ntambwe umugabane w’Afurika umaze gutera, by’umwihariko u Rwanda ndetse na gahunda iteganyijwe mu minsi iri imbere.

Mu ijambo umukuru w’igihugu Perezida Kagame yagejeje kubitabiriyeinama, yavuze ko mu myaka irenga 25, u Rwanda rwanyuze mu mateka mabi yatumye abarenga 10% babura ubuzima bwabo, abandi bata ingo zabo. None igihugu kimaze gutera intambwe kubera ko abaturage biremyemo icyizere, bagatuza. Nk’igihugu kidaturiye inyanja, uburyo bwari buhari ni ugushora imari mu baturage ndetse no gukorana n’akarere mu bijyanye n’ubukungu.

Perezida Kagame yavuze ko iterambere igihugu kigezeho kirikesha inkingi eshatu cyagendeyeho: gukemura ibyihutirwa kurusha ibindi, kwimakaza ubumwe ndetse no kwigira, bikajyana n’ubufatanye no kuraranganya amaso, rukingira ku yandi mahanga.

Intambwe u Rwanda rwateye irashimishije ariko kandi Perezida Kagame yagize ati: “Haracyari urugendo rurerure gusa Abanyarwanda barushako kugira icyizere cyo kubaho kandi barabona neza aho igihugu cyacu kigana.”

Perezida Kagame yageze mu Bwongereza yitabiriye inama ihuza Ubwongereza n’ibihugu by’Afurika yabereye mu murwa wa Londres ejo tariki ya 20 Mutarama 2020, igamije kwagura ishoramari hagati y’iki gihugu n’umugabane w’Afurika.

U Rwanda ni igihugu cyasubijwe inyuma na politiki mbi y’ivanguramoko n’irondakarere, byabaye intandaro ya Jenoside yakorewe yakorewe Abatutsi mu 1994, yatwaye ubuzima bw’abarenga miliyoni. Iki gihugu cyatangiye kwiyubaka bushya mu mpande zose kugeza ubwo cyabaye intangarugero mu ruhando rw’amahanga. Ubumwe n’ubwiyunge bwatumye Abanyarwanda bumva ko bakwiriye gutahiriza umugozi umwe, bakazamura imibereho yabo, ubukungu n’ibindi. Intambwe igihugu kimaze gutera mu myaka irenga 25 ishize, iratanga icyizere ko haterwa n’izindi, nta kwirara kubayeho, icyateje imbere igihugu kigakomeza kigashyigikirwa.

Soma Izindi Nkuru

April 30, 2026

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *