Madamu wa Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Congo Kinshasa, Denise Nyakeru yunze mu ry’umugabo we; na we yamagana u Rwanda ku gitero bavuga ko rwagabye ku gihugu cyabo.
Denise Tshisekedi yashyize u Rwanda mu majwi ubwo yari i Londres mu Bwongereza, mu nama ya PSVI igamije kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Yavuze ko Congo Kinshasa yashojweho “intambara itari ngombwa” n’imitwe yitwaje intwaro yavuze ko ishyigikiwe n’u Rwanda, ibyo yavuze ko byateje imfu zibarirwa muri za miliyoni.
Ati: “Igihugu cyanjye cyagize imfu zibarirwa muri za miliyoni ndetse kiracyunamira abakobwa bacyo, kubera ibikorwa by’ubugome n’iby’ubugizi bwa nabi bifite impamvu zifitanye isano no kwikubira ubutunzi bwacu…intambara itari ngombwa iri gushozwa ku gihugu cyanjye cya RDC n’imitwe yitwaje intwaro ifashwa n’u Rwanda.”
Denise Tshisekedi yavuze ko ibibazo biri mu gihugu cye bikwiye kwitabwaho n’amahanga, ngo kuko bihangayikishije buri wese.
Yavuze ko kandi ko iriya ntambara yo mu burasirazuba bwa Congo yateje ifatwa ku ngufu rikomeye, bityo bikaba byihutirwa ko hari icyakorwa mu guhagarika ariya makimbirane.

2 Responses
Londres: Umugore wa Tshisekedi yunze mu ry’umugabo we, na we yikoma u Rwanda
Nagire inama umugabo we rero yirukane iriya mitwe ya FDLR nindi yica abaturage be bo m’uburasirazuba acyure n’impunzi mu mahoro.
Arajya kubisabira i Londres,aho ,kubibwira umugabo we!